• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro byatanzwe n’umusaza watahanye umugore ‘wicuruza’ agapfira we bataragira icyo bakora

radiotv10by radiotv10
30/05/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibisobanuro byatanzwe n’umusaza watahanye umugore ‘wicuruza’ agapfira we bataragira icyo bakora
Share on FacebookShare on Twitter

Umusaza w’imyaka 62 wo mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umugore uvugwaho kwicuruza yari yatahanye ngo ajye kumupfumbata akitabira Imana iwe bivugwa ko bari batararyamana, aho we avuga ko yikubise hasi agahita ashiramo umwuka.

Uyu musaza witwa Abdoul asanzwe acumbitse mu Mudugudu wa Bikamba mu Kagari ka Kigese mu Murenge wa Rugarika, ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB nyuma y’urupfu rw’umugore wapfiriye iwe.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko mu ijoro rya hirya y’ejo hashize, ku wa 28 Gicurasi 2025, uyu musaza yatahanye umugore bivugwa ko yicuruza, kugira ngo bajye kwinezezanya, ariko agapfira iwe.

Uyu musaza ubwe wagiye gutabaza inzego ubwo nyakwigendera yitabaga inama, yiyemereye ko yahuriye n’uwo mugore mu kabari, akamujyana iwe ngo ajye kumupfumbata, ariko ageze iwe yikubita hasi ahita yitaba Imana.

Ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze bwihutiye kugera aho uyu musaza acumbitse, bwasanze koko nyakwigendera yashizemo umwuka aho igice kimwe cye cyari ku buriri mu gihe ikindi cyari hasi.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugore, yemejwe na Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, wavuze ko hahise hatangira gukorwa iperereza.

Uyu muyobozi yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gupimwa kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaba cyaramuhitanye, mu gihe uyu musaza we yahise atabwa muri yombi.

Abaturanyi b’uyu musaza bumvise ibyo yatangazagaza bikimara kuba, bavuga ko yavugaga ko nyakwigendera yafashwe n’igicuri, akikubita hasi agahita ashiramo umwuka.

Aba baturage kandi bakeka ko nyakwigendera n’uyu musaza bari batagira icyo bakora, kuko uyu mugore yari acyambaye imyenda y’imbere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − ten =

Previous Post

Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi ifite imbaraga

Next Post

IFOTO: Umuyobozi muri MTN Rwanda asangira ifunguro n’abanyeshuri

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
IFOTO: Umuyobozi muri MTN Rwanda asangira ifunguro n’abanyeshuri

IFOTO: Umuyobozi muri MTN Rwanda asangira ifunguro n’abanyeshuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.