Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kabila yahuye n’irindi tsinda atangaza n’isezerano yarihaye rireba Abanyekongo bose

radiotv10by radiotv10
30/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kabila yahuye n’irindi tsinda atangaza n’isezerano yarihaye rireba Abanyekongo bose
Share on FacebookShare on Twitter

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uherutse kugaruka muri iki Gihugu byumwihariko mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23, yatangaje ko yahuye n’Abayobozi b’imiryango gakondo, bamugaragarije ko bakeneye uburanaribonye bwe kugira ngo iki Gihugu cyongere kigire amahoro, na we ashimangira ko afite ubushake bwo gusubiza Igihugu ku murongo.

Joseph Kabila yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025 nyuma yuko kuri uyu wa Kane yari yahuye n’abayobozi bo mu madini n’amatorero.

Ni mu bikorwa byo gukomeza kumva ibitekerezo by’amatsinda atandukanye, aho uyu wayoboye iki Gihugu kimaze igihe mu kangaratete, avuga ko bizamufasha gutanga umusanzu mu gutuma gisubira ku murongo.

Mu butumwa we ubwe yinyurije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Joseph Kabila yagize ati “Uyu munsi i Goma, nahuye n’abayobozi b’amatsinda gakondo bo muri Kivu ya Ruguru. Barifuza ubunararibonye bwanjye kugira ngo haboneke amahoro n’iterambere.”

Uyu munyapolitiki ushinja intege nke n’iburabushobozi ubutegetsi buriho muri iki Gihugu yigeze kuyobora, yagaragaje bimwe mu byo aba bayobozi mu miryango gakondo bagaragaza ko bifuzamo ko bibonerwa umuti, birimo itahuka ry’Abanyekongo bakuwe mu byabo, kongera imbaraga mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, kurandura ruswa n’ubutegetsi bw’igitugu, ndeste n’ibibazo biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro biteza umutekano mucye.

Ati “Nashimanguye ko mfite ubushake bwo gukomeza kugira uruhare mu gusubiza ku murongo Igihugu ndetse no gutangaumusanzu ufatika mu kongera kucyubaka.”

Biteganyijwe ko Kabila azakomeza kugirana ibiganiro n’amatsinda atandukanye, arimo imiryango itari iya Leta, ndetse n’urubyiruko, kugira ngo abone aho ahera atanga umusanzu we.

Joseph Kabila yahuye n’abo mu buyobozi bw’imiryango gakondo
Bagiranye ibiganiro bamugezaho ibyifuzo na we abaha isezerano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 2 =

Previous Post

Amakuru agezweho kuri AFC/M23 nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikaze hagati yayo na Wazalendo

Next Post

Abakunzi b’Umuziki Nyarwanda mu Gihugu hose bagiye kongera kunyeganyega

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakunzi b’Umuziki Nyarwanda mu Gihugu hose bagiye kongera kunyeganyega

Abakunzi b’Umuziki Nyarwanda mu Gihugu hose bagiye kongera kunyeganyega

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.