Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ingingo zaganiriweho hagati y’Umugaba Mukuru wa RDF n’uw’Ingabo za Misiri uri mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
02/06/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Ingingo zaganiriweho hagati y’Umugaba Mukuru wa RDF n’uw’Ingabo za Misiri uri mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lieutenant General Ahmed Fathi IBRAHIM KHALIFA uri mu Rwanda, yakiriwe na mugenzi we General Mubarakh Muganga, bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo kwagura imikoranire ndetse n’imishinga ihuriweho ya gisirikare.

Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 01 Kamena 2025, aho Lieutenant General Ahmed Fathi IBRAHIM KHALIFA, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu yasuraga Icyicaro Gikuru cy’Ubuyobozi bwa RDF Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Uru ruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, ruri muri gahunda zihuriweho zigamije guteza imbere imikoranire mu rwego rwa gisirikare hagati y’impande zombi.

Ni uruzinduko kandi rugamije guha imbaraga umubano n’imikoranire hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Misiri byumwihariko mu bijyanye n’imyitozo, ubuzima ndetse n’izindi gahunda ziyemejwe.

Ibiganiro byabaye hagati y’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu byombi, byagarutse ku mishinga ihuriweho, kwagura imikoranire ndetse no kurebera hamwe andi mahirwe y’imikoranire.

Ibi biganiro kandi byabayeho nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’imikoranire yashyizweho umukono n’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu byombi, ashimangira ubushake bw’imikoranire y’igihe kirekire mu bya gisirikare.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri kandi, yanasuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo Lieutenant General Ahmed Fathi IBRAHIM KHALIFA yakirwaga ku Cyicaro Gikuru cya RDF
Habayeho ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + four =

Previous Post

Joseph Kabila kuva yagera i Goma yagaragaye ari kumwe n’abayobozi ba AFC/M23

Next Post

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi bagiriye uruzinduko muri Qatar umunsi umwe

Related Posts

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

by radiotv10
20/10/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, wafatanywe umutwe w’inka yari yabuze nyuma yo kwibwa, yisobanuye avuga...

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

by radiotv10
20/10/2025
0

Mu gihe hari abaturage bavuga ko batarya cyangwa ngo bagaburire abana babo inyama z’imbeba za kizungu zizwi nka sumbirigi, ihindiya...

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

by radiotv10
20/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego zirimo urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, batangaje ko mu gikorwa cyabaye mu minsi itanu, mu Rwanda...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
20/10/2025
0

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umuntu ujya mu muhanda rwagati mu Mujyi wa Kigali akaryamamo mu bikomeje gukoreshwa...

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

by radiotv10
20/10/2025
0

Umunya-Somalia wahoze ayobora Ibitaro bikuru by'Igihugu, washakishwaga n’inzego z’ubutabera za kiriya Gihugu zimukekaho ibyaha birimo gufata ku ngufu no gufata...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

by radiotv10
20/10/2025
0

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

20/10/2025
BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

20/10/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

20/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

20/10/2025
Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

20/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi bagiriye uruzinduko muri Qatar umunsi umwe

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi bagiriye uruzinduko muri Qatar umunsi umwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.