• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

AMAFOTO: Uko byari bimeze ubwo Perezida Macron yakiraga PSG yanejeje ab’i Paris, i Kigali n’ahandi

radiotv10by radiotv10
02/06/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
AMAFOTO: Uko byari bimeze ubwo Perezida Macron yakiraga PSG yanejeje ab’i Paris, i Kigali n’ahandi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Madamu we Brigitte Macron, bakiriye ikipe ya Paris Saint-Germain isanzwe yamamaza ‘Visit Rwanda’ nyuma yuko yegukanye igikombe cya UEFA Champions League kiruta ibindi i Burayi mu by’ama-Clubs.

Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 01 Kamena 2025, nyuma y’amasaha macye iyi kipe y’i Paris yegukanye iki gikombe inyagiye Inter Milan yo mu Butaliyani ibitego 5-0 mu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 31 Gicurasi 2025.

Iki gikorwa cyo kwakira iyi kipe cyabereye mu Biro bya Perezida w’u Bufaransa muri Élysée, iyi kipe ya Paris Saint-Germain yari kumwe n’umushoramari wayo Umunya-Qatar Nasser bin Ghanim Al-Khelaifi.

Bari kumwe kandi n’Umutoza w’iyi Kipe, Umunya-Espagne Luis Enrique wakiriwe nk’Itwari idasanzwe i Paris byumwihariko mu muhanda wa Faubourg Saint-Honoré, ahari uruvunganzoka rw’Abafaransa bari baje kwakira iyi kipe yabo.

Hari abantu ibihumbi n’ibihumbi bari baje kwakira iyi kipe, barimo kandi n’abasanzwe bafite amazina akomeye, nka rurangiranwa mu mukino wa Tennis, Richard Gasquet, ndetse n’umukinnyi wa filimi akaba n’umuririmbyi Gérard Darmon.

Hari kandi abanyapolitiki mu nzego nkuru z’Igihugu, nka Minisitiri wa Siporo, Marie Barsacq ndetse na Minisitiri w’Umuco, Rachida Dati ndetse na Perezida w’agace ka Île-de-France, Valérie Pécresse, hamwe na Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko, Yaël Braun-Pivet.

Kapiteni n’umushoramari baje bacigatiye igikombe
Yanashimiye Luis Enrique

Ageze kuri Nasser bin Ghanim Al-Khelaifi biba akarusho

Bamushyikirije umwambaro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + two =

Previous Post

Kabila akomeje kwigaragaza mu bikorwa bivugwa ko bizamufasha gusubiza Congo ku murongo

Next Post

Amakuru agezweho kuri dosiye y’abari ‘Major’ na ‘Captain’ bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Nyanza: Umugabo arakekwaho kwiyahuza umuti wica udukoko abitewe n’isindwe

Amakuru agezweho kuri dosiye y’abari 'Major' na 'Captain' bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.