Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru agezweho kuri dosiye y’abari ‘Major’ na ‘Captain’ bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

radiotv10by radiotv10
02/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Nyanza: Umugabo arakekwaho kwiyahuza umuti wica udukoko abitewe n’isindwe
Share on FacebookShare on Twitter

Babiri bahoze mu ngabo z’u Rwanda barimo uwari ufite ipeti rya Major n’uwari ufite irya Captain, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakorwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Karere ka Nyanza, Dosiye yabo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Abaregwa muri iyi dosiye, barimo Major (Rtd) Rugamba Robert na Captain (Rtd) Jean Paul Munyabarenzi, batangiye gukurikiranwaho ibyaha nyuma y’ibyabaye kuri Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro izwi nka ALMAHA ikorera mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, yatewe n’abagizi ba nabi, ndetse bagakomeretsa bamwe mu bantu.

Aba bombi bari batawe muri yombi, ariko Major (Rtd) Rugamba Robert aza kurekurwa by’agateganyo ku mpamvu z’uburwayi, mu gihe Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi yakomeje gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Ubwo kiriya gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakorerwaga iri Kompanyi, hahise hatabwa muri yombi abantu 17, ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukomeza iperereza, runakora dosiye ndetse amakuru ahari ubu dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko ikirego cyabo cyamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ngo buzabaregere Urukiko rubifitiye ububasha.

Amakuru avuga ko abakozi umunani mu bakomerekejwe na bariya bagizi ba nabi, bari abakozi b’aba bahoze mu Ngabo z’u Rwanda, Major (Rtd) Rugamba Robert na Captain (Rtd) Jean Paul Munyabarenzi.

Uretse gukomeretsa abantu umunani ubwo bariya bagizi ba nabi bateraga iriya Kompanyi ya ALMAHA, banibye ibilo 200 by’amabuye y’agaciro ndetse n’amafaranga atarahise atangazwa umubare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yari yatangaje ko nyuma yuko hari habanje gufatwa abantu 17, haje gutabwa muri yombi abandi, aho yari yagize ati “Twafashe abandi barindwi bose bari gukurikiranwa mu mategeko n’inzego zibishinzwe.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 7 =

Previous Post

AMAFOTO: Uko byari bimeze ubwo Perezida Macron yakiraga PSG yanejeje ab’i Paris, i Kigali n’ahandi

Next Post

Hategerejwe ibindi biganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine mu gihe urujiro rukomeje kuba rwinshi

Related Posts

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

by radiotv10
10/04/2026
0

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu barokotse Jenoside batuye mu...

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda...

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

by radiotv10
09/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Chad zashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo Ihuriweho ishinzwe imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yitezweho gutuma haterwa...

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

by radiotv10
09/04/2026
0

Tariki ya 9 Mata 1994, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo...

IZIHERUKA

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje
MU RWANDA

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

by radiotv10
10/04/2026
0

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

09/04/2026
Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hategerejwe ibindi biganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine mu gihe urujiro rukomeje kuba rwinshi

Hategerejwe ibindi biganiro hagati y'u Burusiya na Ukraine mu gihe urujiro rukomeje kuba rwinshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.