Saturday, June 7, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru agezweho kuri dosiye y’abari ‘Major’ na ‘Captain’ bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

radiotv10by radiotv10
02/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Nyanza: Umugabo arakekwaho kwiyahuza umuti wica udukoko abitewe n’isindwe
Share on FacebookShare on Twitter

Babiri bahoze mu ngabo z’u Rwanda barimo uwari ufite ipeti rya Major n’uwari ufite irya Captain, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakorwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Karere ka Nyanza, Dosiye yabo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Abaregwa muri iyi dosiye, barimo Major (Rtd) Rugamba Robert na Captain (Rtd) Jean Paul Munyabarenzi, batangiye gukurikiranwaho ibyaha nyuma y’ibyabaye kuri Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro izwi nka ALMAHA ikorera mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, yatewe n’abagizi ba nabi, ndetse bagakomeretsa bamwe mu bantu.

Aba bombi bari batawe muri yombi, ariko Major (Rtd) Rugamba Robert aza kurekurwa by’agateganyo ku mpamvu z’uburwayi, mu gihe Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi yakomeje gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Ubwo kiriya gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakorerwaga iri Kompanyi, hahise hatabwa muri yombi abantu 17, ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukomeza iperereza, runakora dosiye ndetse amakuru ahari ubu dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko ikirego cyabo cyamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ngo buzabaregere Urukiko rubifitiye ububasha.

Amakuru avuga ko abakozi umunani mu bakomerekejwe na bariya bagizi ba nabi, bari abakozi b’aba bahoze mu Ngabo z’u Rwanda, Major (Rtd) Rugamba Robert na Captain (Rtd) Jean Paul Munyabarenzi.

Uretse gukomeretsa abantu umunani ubwo bariya bagizi ba nabi bateraga iriya Kompanyi ya ALMAHA, banibye ibilo 200 by’amabuye y’agaciro ndetse n’amafaranga atarahise atangazwa umubare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yari yatangaje ko nyuma yuko hari habanje gufatwa abantu 17, haje gutabwa muri yombi abandi, aho yari yagize ati “Twafashe abandi barindwi bose bari gukurikiranwa mu mategeko n’inzego zibishinzwe.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 3 =

Previous Post

AMAFOTO: Uko byari bimeze ubwo Perezida Macron yakiraga PSG yanejeje ab’i Paris, i Kigali n’ahandi

Next Post

Hategerejwe ibindi biganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine mu gihe urujiro rukomeje kuba rwinshi

Related Posts

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

by radiotv10
05/06/2025
0

Abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge bafite ibilo 36 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi bari bahishe mu ipine...

IZIHERUKA

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe
IBYAMAMARE

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

by radiotv10
07/06/2025
0

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

05/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hategerejwe ibindi biganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine mu gihe urujiro rukomeje kuba rwinshi

Hategerejwe ibindi biganiro hagati y'u Burusiya na Ukraine mu gihe urujiro rukomeje kuba rwinshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.