• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa RIB igenera Abanyarwanda ku byaha by’ubucuruzi bw’abantu byahinduye isura

radiotv10by radiotv10
02/06/2025
in MU RWANDA
0
Ubutumwa RIB igenera Abanyarwanda ku byaha by’ubucuruzi bw’abantu byahinduye isura
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu byakunze gukorerwa abantu badafite ubumenyi bwinshi, bisigaye bikorerwa abantu bize banafite ubumenyi bizezwa ibitangaza, rugasaba abantu kujya babigiraho amakenga kuko “nta kuntu umuntu utakuzi yakurira impuhwe.”

Byatangajwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kamena 2025 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Yavuze ko mbere ibi byaha by’icuruzwa ry’abantu byabanje kujya bikorerwa abantu batajijutse, ariko ko muri iki gihe biri gukorerwa abantu bafite amashuri n’ubumenyi.

Yagize ati “Iyo bavuga ngo icuruzwa ry’abantu ntabwo rigikorerwa abaturage badasobanutse, ubu ngubu turabona abize na bo batwarwa, bafite amashuri, bafite ubumenyi.”

Yavuze ko muri Mata 2025, hagaruwe Abanyarwanda 10 bari barajyanywe mu Gihugu cya Myanmar, bariho bakoreshwa imirimo y’uburetwa ndetse n’ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko.

Ati “Bashobora kugenda bakagukoresha akazi k’uburetwa, hari abo bashora mu buraya, hari abakurwamo ingingo z’umubiri, hari na ruriya rubyiruko rukoreshwa mu gukora ibyaha.”

Aba bantu bari bajyanywe bizezwa ibitangaza nk’akazi kazajya kabahemba amafaranga menshi, ariko bagerayo bakisanga bakoreshwa ibyo bikorwa.

Ati “Babizezaga ndetse n’umushahara w’amafaranga menshi, hagati y’amadorali y’igihumbi (1 000 USD) n’igihumbi na magana atanu (1 500 USD), babizeza ko uko bakora neza, uko batera imbere ayo mafaranga azagenda yiyongera.”

Bamwe mu baherutse kugarurwa mu Rwanda nyuma yuko bisanze muri kiriya Gihugu bakoreshwagamo iyi mirimo y’agahato, baherutse gutanga ubuhamya, bavuga uko bisanzeyo, n’uburyo bafatwaga, aho bavuze ko bageragayo bakamburwa telefone, ubundi bagakoreshwa uburetwa, banahabwa ibihano biremereye igihe babaga batakoze ibyo basabwaga.

Bamwe muri urwo rubyiruko rufite ubumenyi mu ikoranabuhanga, bavuze ko basabwaga gukora uburiganya bakoresheje imbuga nkoranyambaga kugira ngo bibe amafaranga abantu.

Dr Murangira yavuze ko abari gukorerwa ibi byaha biganjemo urubyiruko, aboneraho kubagenera ubutumwa ndetse n’ababyeyi babo. Ati “Urubyiruko rubwire urundi rubyiruko, ababyeyi babwire abandi babyeyi ko ibi byaba byo gucuruza abantu, biriho, birahari […] Ikindi abantu bakwiriye kwibutswa, umuntu utazi utigeze ubona, akugirira impuhwe ate?”

Yagarutse ku mayeri akoreshwa n’abakora ibi bikorwa arimo kwifashisha imbuga nkoranyambaga n’ibigo bifasha abantu kubona Visa na buruse zo kujya kwiga hanze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − ten =

Previous Post

Hategerejwe ibindi biganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine mu gihe urujiro rukomeje kuba rwinshi

Next Post

I Bweyeye bahishuye impamvu hari ingo zitakibarizwamo abagabo n’izisigaye zirya rimwe

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
I Bweyeye bahishuye impamvu hari ingo zitakibarizwamo abagabo n’izisigaye zirya rimwe

I Bweyeye bahishuye impamvu hari ingo zitakibarizwamo abagabo n’izisigaye zirya rimwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.