Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro byatanzwe n’umukobwa ukurikiranyweho kwica umwana we amutaye mu musarani

radiotv10by radiotv10
03/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Icyitonderwa: Ifoto ntifitanye isano n'ibivugwa mu nkuru. Ni iyifashishijwe ikuwe kuri interineti

Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa w’imyaka 20 wo mu Karere ka Huye ukurikiranyweho kwica umwana we w’imyaka ibiri amutaye mu musarani, yemera icyaha, akavuga ko yabitewe no kuba atarabonaga icyo amugaburira kandi n’umugabo bamubyaranye ngo ataragiraga icyo amufasha.

Uyu mukobwa ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, akekwaho gukorera iki cyaha mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tuma saa cyenda z’amanywa.

Kuri iki cyaha cyabaye tariki 09 Gicurasi 2025, Ubushinjacyaha, buvuga uyu mukobwa yagikoreye mu gipangu yari ari gukoreramo amasuku.

Ubushinjacyaha busobanura uko uyu mukorwa yihekuye, buvugura ko “yamufashe amaboko, amaguru ayashyira mu bwiherero, igice cyo hejuru cyanga kujyamo, afata mu mutwe aratsindagira umwana agwamo.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Asobanura ko yabitewe n’uko yaburaga icyo amugaburira kandi n’umugabo wari waramuteye inda ntacyo amufasha; abisabira imbabazi.”

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Nk’uko biteganywa n’ingingo y’ 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, uyu mukobwa aramutse ahamwe n’icyaha, yazahanishwa igifungo cya bundu.

Iyi ngingo igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + twenty =

Previous Post

Umuhanzi Nyarwanda uherutse guca amarenga yo kuva muri ‘Label’ yamufashaga byarangiye afashe icyemezo

Next Post

Igisubizo Kabila yahaye Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo wamusabye kuva i Goma

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo Kabila yahaye Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo wamusabye kuva i Goma

Igisubizo Kabila yahaye Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo wamusabye kuva i Goma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.