Umukobwa w’imyaka 20 wo mu Karere ka Huye ukurikiranyweho kwica umwana we w’imyaka ibiri amutaye mu musarani, yemera icyaha, akavuga ko yabitewe no kuba atarabonaga icyo amugaburira kandi n’umugabo bamubyaranye ngo ataragiraga icyo amufasha.
Uyu mukobwa ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, akekwaho gukorera iki cyaha mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tuma saa cyenda z’amanywa.
Kuri iki cyaha cyabaye tariki 09 Gicurasi 2025, Ubushinjacyaha, buvuga uyu mukobwa yagikoreye mu gipangu yari ari gukoreramo amasuku.
Ubushinjacyaha busobanura uko uyu mukorwa yihekuye, buvugura ko “yamufashe amaboko, amaguru ayashyira mu bwiherero, igice cyo hejuru cyanga kujyamo, afata mu mutwe aratsindagira umwana agwamo.”
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Asobanura ko yabitewe n’uko yaburaga icyo amugaburira kandi n’umugabo wari waramuteye inda ntacyo amufasha; abisabira imbabazi.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Nk’uko biteganywa n’ingingo y’ 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, uyu mukobwa aramutse ahamwe n’icyaha, yazahanishwa igifungo cya bundu.
Iyi ngingo igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”
RADIOTV10