• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabengutswe n’ikipe ikomeye muri Canada

radiotv10by radiotv10
04/06/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabengutswe n’ikipe ikomeye muri Canada
Share on FacebookShare on Twitter

Niyibizi Ramadhan ukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, uri gusoza amasezerano ye muri APR FC, yahawe ubutumire n’ikipe  yo mu muri Canada bwo kujya gukora igerageza nyuma yo kumubenguka ngo ayikinire.

Ubu butumire bwahawe Niyibizi Ramadhan n’ikipe ya Cavalry FC, bugaragaza ko agomba gukora igerageza kuva tariki 21 Nyakanga kugeza ku ya 21 Kanama 2025.

Muri iri geragezwa, Niyibizi Ramadhan asabwa kuzajya yitwara neza mu gihe  azajya yitabira imyitozo y’ikipe buri munsi ku kibuga ikorerwaho cya ATCO Field.

Nk’uko bigaragara mu butumire bw’iyi kipe yahaye uyu mukinnyi w’Umunyarwanda, bimwe mu bizarebwaho akorerwa igerageza harimo ibijyanye nuko yitwara mu kibuga, ibijyanye n’umubiri we ndetse n’ibijyanye n’ubuzima bwe.

Iyi kipe ya Cavalry FC isanzwe ikina Shampiyona y’icyikiro cya mbere muri Canada kibarizwamo amakipe umunani (8) yavuze ko izamenyera Niyibizi Ramadhan ibijyanye n’itike, aho aba, amafunguro ndetse n’ibindi nkenerwa mu gihe azaba ari mu igerageza.

Iyi kipe kandi yavuze ko mu gihe Niyibizi Ramadhan yakwitwara neza yamusinyisha amasezerano yo kuyikinira muri Shampiyona yo muri Canada.

Cavalry FC yashinzwe muri 2018 ikaba yakirira imikino yayo ku kibuga cya ATCO Field gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 6.

Iyi kipe ni yo ifite igikombe cya Shampiyona cyo mu mwaka ushize wa 2024 naho kugeza kuri ubu iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa Shampiyona.

Niyibizi Ramadan yatumiwe n’iyi kipe nyuma yuko amasezerano ye na APR FC arangiye. Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha gusatira yageze mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu muri 2022 avuye muri AS Kigali yari yaragezemo avuye muri Etincelles FC.

Niyibizi Ramadhan w’Amavubi ashobora gukina muri Shampiyona yo muri Canada

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 10 =

Previous Post

Gatsibo: Aborozi b’inka bari mu rujijo ku ndwara ifite ubukana yadutse mu matungo yabo

Next Post

Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida

Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.