• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida

radiotv10by radiotv10
04/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Ibitangazamakuru ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byahawe itegeko ryo kutavuga kuri Joseph Kabila wayoboye iki Gihugu, akaba aherutse kukigarukamo avuye mu buhungiro.

Iri tangazamakuru ryo muri Congo Kinshasa kandi ryabujijwe kugira icyo ritangaza cyangwa rivuga cyerekeye Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila.

Ni itegeko ryatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Kamena 2025 na Christian Bosembe, Perezida w’Inama Nkuru ishinzwe itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho n’itumanaho CSAC (Conseil Supérieur de l’Audiovisuel et de la Communication), mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyigenga cyitwa Top Congo.

Ibitangazamakuru bya Leta muri Congo, byategetswe kudatara, kutagira igitekerezo bitanga no kutagira amakuru bitangaza afite aho ahuriye n’ishyaka PPRD.

Christian Bosembe kandi yabujije ibitangazamakuru by’imbere mu Gihugu muri Congo kutagira icyo bitangaza cyangwa ngo bikoreshe ibiganiro Joseph Kabila.

Yagize ati “Ntabwo ari ukubabuza ubwisanzure. Nta burenganzira bwigeze buhonyorwa. Ntabwo televiziyo ikwiye kuba umuyoboro wo guhungabanya ubutegetsi.”

Iri tegeko rije nyuma yuko Joseph Kabila yambuwe ubudahangarwa na Sena ya Congo Kinshasa, mu cyemezo cyafashwe tariki 22 Gicurasi, ndetse uyu Munyapolitiki wayoboye iki Gihugu na we akaba yaragarutse mu Gihugu nyuma y’amezi 18 ari mu buhungiro.

Joseph Kabila ushinjwa ibyaha birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bishingiye ku gufatanya n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi buriho muri DRC, nyuma yo kugaruka muri Congo akerecyeza mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’iri Huriro, akomeje ibikorwa bya Politiki byo kwakira amatsinda atandukanye bagirana ibiganiro nyunguranabitekerezo bigamije kumufasha kugera ku ntego ye yo gutanga umusanzu mu gusubiza ku murongo iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + two =

Previous Post

Umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabengutswe n’ikipe ikomeye muri Canada

Next Post

Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda

Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.