• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa

radiotv10by radiotv10
05/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu banyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Imiryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, baramagana icyemezo cyo kubuza ibitangazamakuru byo muri iki Gihugu gutara no gutangaza amakuru avuga kuri Joseph Kabila wayoboye iki Gihugu ndetse n’ishyaka rye.

Ni nyuma yuko iki cyemezo gitangajwe n’Inama Nkuru ishinzwe itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho n’itumanaho CSAC (Conseil Supérieur de l’Audiovisuel et de la Communication).

Ishyirahamwe Nyafurika riharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ASADHO (Association Africaine de Défense de Droits de l’Homme) n’Umuryango urengera Abanyamakuru bari mu kaga (JED/ Journaliste En Danger), kimwe n’abandi banyapolitiki, bamaganye iki cyemezo kibuza ibitangazamakuru kuvuga kuri Kabila no ku ishyaka rye rya PPRD.

Iyi miryango ivuga ko iki cyemezo cya CSAC kibangamira ihame rya Demokarasi, ndetse cyumvikanamo gukoresha nabi ububasha.

Jean-Claude Katende, Perezida wa ASADHO avuga ko iki cyemezo kidakwiye, ko nibuga cyagakwiye kumvikana mu gihe ishyaka PPRD ryari kuba ryarasheswe. Ati “None iki cyemezo gishingiye kuki?”

Uyu uharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko ruriya rwego CSAC rutari rukwiye kwijandika mu mukino wa politiki ngo rukoreshwe n’ubutegetsi buriho.

Ibi kandi abihuriyeho na Georges Kapiamba wo muri ACAJ na we wamaganye iki cyemezo, aho yavuze ko igihe cyose ishyaka rya Joseph Kabila ritegeze ryamburwa ubuzima gatozi, bidakwiye ko Itangazamakuru ribuzwa kurivugaho no gutangaza amakuru aryerecyeyeho.

Naho Jonas Tshiombela, Umuhuzabikorwa w’Umuryango Nouvelle société civile congolaise yagize ati “Urubuga rw’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo rugeze aharindimuka muri iki Gihugu.”

Tshivis Tshivuadi, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango urengera abanyamakuru bari mu kaga, we yatangaje ko iki cyemezo ari “Igitero cyagabwe kuri demokarasi” akibutsa CSAC yagifashe ko ari Urwego rushinzwe kugenzura Itangazamakuru, aho kuba igikoresho cyo kuriniga.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, agira icyo avuga kuri ibi bitekerezo byamagana kiriya cyemezo, yavuze ko iki Gihugu kiri mu bibazo bikomeye, bityo ko hakwiye ibyemezo nk’ibi byo guhangana na byo.

Yagize ati “Turi mu bibazo, kandi mu bibazo byose, hari uburyo bwo guhangana na cyo. Turi mu ntambara y’amakuru.”

Patrick Muyaya yavuze ko iriya nama CSAC ikwiye kuzaganira n’abanyamakuru kuri iyi ngingo yazamuye impaka kugira ngo bumve neza ishingiro rya kiriya cyemezo ngo cyafashwe mu nyungu z’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

Next Post

Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.