• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

radiotv10by radiotv10
09/06/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanzi Ariel Wayz na Juno Kizigenza bari mu bagezweho muri iki gihe mu Rwanda, banigeze kuvugwaho gukundana, bagiye guhurira mu bitaramo byiswe ‘Iwacu Muzika Festival’ bizazenguruka Igihugu.

Aba bahanzi bombi kuva mu mpeshyi ya 2021 bavuzwe mu rukundo, ndetse bagiye babigaragaza no mu bikorwa byabo bya muzika.

Ubwo Juno yizihizaga imyaka itanu amaze mu muziki, Ariel Wayz yagaragaye ku rubyiniro afasha uyu musore mu ndirimbo yabo bise ‘Away’.

Na Juno ntiyatanzwe, ubwo Ariel yamurikaga Album ye ya mbere ‘Hear to Stay’, yagaragaye mu bashyitsi b’ingenzi baje kumushyigikira.

Nubwo buri wese azajya aririmba ku giti cye muri ibi bitaramo, kuba bagiye kongera kuboneka ahantu hamwe imbere y’imbaga, ni ibintu byitezweho amatsiko menshi, cyane ko n’igitaramo bagombaga gukorera muri Canada mu mpera za 2024 cyasubitswe kubera ibyangombwa by’inzira (Visa) bataboneye ku gihe.

Ariel Wayz wigeze kuba umwe mu baririmbyi bafasha abandi (Back-up singer), yatangaje ko kubona ahuriye ku rubyiniro n’abahanzi yigeze gufasha ari inzozi zari zibaye impamo.

MTN Iwacu Muzika Festival ni kimwe mu bikorwa bishyushya imyidagaduro mu mpeshyi, igahuza abahanzi bakunzwe mu Rwanda, igatanga umwanya wo gukomeza kwegera abakunzi babo mu Ntara zitandukanye.

Bigeze kuvugwaho urukundo ndetse na bo ubwabo ntibihishije
Ubu Ariel Ways yatangajwe nk’uzaririmba muri Iwacu Muzika Festival
Ndetse na Juno Kizigenza

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 13 =

Previous Post

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

Next Post

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.