• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

radiotv10by radiotv10
09/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe
Share on FacebookShare on Twitter

Urubanza rw’ubujurire ruregwamo Kazungu Denis wahamijwe ibyaha birimo ibishingiye ku bantu barenga 10 basanzwe bashyinguye aho yari acumbitse, rugiye kuburanishwa.

Uyu musore w’imyaka 36 yatawe muri yombi muri Nzeri 2023 nyuma yuko aho yari acumbitse mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe hatahurwaga imirambo y’abantu 13 bari bashyinguye mu cyobo yair yarahacukuye.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Kazungu, muri Werurwe 2024 rwamuhamije ibyaha 10, rumukatira gufungwa burundu no gutanga indishyi z’akababaro za miliyoni 30 zo guha imiryango y’abagizweho ingaruka n’ibyaha yahamijwe.

Uru rukiko rwari rwamuhamije ibyaha birimo icyo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo,

Kazungu Denis wahamijwe ibyaha 10, birimo kwica ku bushake, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe.

Kazungu utaranyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko akakijurira, byamenyekanye ko azaburana ubujurire bwe muri iki cyumweru tariki 13 Kamena 2025.

Ni urubanza ruzaburanishwa n’Urukiko Rukuru rwajuririwe uru rubanza ruregwamo kazungu Denis wifuza kugabanyirizwa igihano, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwifuza ko iki gihano kigumaho.

Mu iburanisha ryo mu mizi, Kazungu Denis yaburanye yemera ibyaha ndetse akabisabira imbabazi, asaba ko yagabanyirizwa ibihano.

Ibyaha biregwa Kazungu, birimo ibishingiye ku mfu z’abantu 13 biganjemo ab’igitsinagore, ashinjwa kwica yabanje kubageza iwe ubwo yabajyanaga ababwira ko bagiye kwinezezanya, aho byavuzwe ko hari abo yicaga babanje kuryamana, ubundi akabatera ubwoba akanabambura ibyo babaga bafite.

Muri Nzeri 2023 ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuburana ku ifungwa ry’agateganyo, Kazungu yabwiye Umucamanza ko abo bakobwa yabakoreraga ibyo agamije kwihimura ngo kuko na bo bamuteye Virusi itera SIDA.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

Next Post

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.