Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

radiotv10by radiotv10
09/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe
Share on FacebookShare on Twitter

Urubanza rw’ubujurire ruregwamo Kazungu Denis wahamijwe ibyaha birimo ibishingiye ku bantu barenga 10 basanzwe bashyinguye aho yari acumbitse, rugiye kuburanishwa.

Uyu musore w’imyaka 36 yatawe muri yombi muri Nzeri 2023 nyuma yuko aho yari acumbitse mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe hatahurwaga imirambo y’abantu 13 bari bashyinguye mu cyobo yair yarahacukuye.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Kazungu, muri Werurwe 2024 rwamuhamije ibyaha 10, rumukatira gufungwa burundu no gutanga indishyi z’akababaro za miliyoni 30 zo guha imiryango y’abagizweho ingaruka n’ibyaha yahamijwe.

Uru rukiko rwari rwamuhamije ibyaha birimo icyo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo,

Kazungu Denis wahamijwe ibyaha 10, birimo kwica ku bushake, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe.

Kazungu utaranyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko akakijurira, byamenyekanye ko azaburana ubujurire bwe muri iki cyumweru tariki 13 Kamena 2025.

Ni urubanza ruzaburanishwa n’Urukiko Rukuru rwajuririwe uru rubanza ruregwamo kazungu Denis wifuza kugabanyirizwa igihano, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwifuza ko iki gihano kigumaho.

Mu iburanisha ryo mu mizi, Kazungu Denis yaburanye yemera ibyaha ndetse akabisabira imbabazi, asaba ko yagabanyirizwa ibihano.

Ibyaha biregwa Kazungu, birimo ibishingiye ku mfu z’abantu 13 biganjemo ab’igitsinagore, ashinjwa kwica yabanje kubageza iwe ubwo yabajyanaga ababwira ko bagiye kwinezezanya, aho byavuzwe ko hari abo yicaga babanje kuryamana, ubundi akabatera ubwoba akanabambura ibyo babaga bafite.

Muri Nzeri 2023 ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuburana ku ifungwa ry’agateganyo, Kazungu yabwiye Umucamanza ko abo bakobwa yabakoreraga ibyo agamije kwihimura ngo kuko na bo bamuteye Virusi itera SIDA.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

Next Post

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.