• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho

radiotv10by radiotv10
09/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibyo Perezida Trump yakunze guseka kuri Biden na we byamubayeho
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump wakunze guseka Joe Biden yasimbuye ubwo yabaga yasitaye ku madaragi (Escalier) y’indege, na we byamubayeho.

Ibi byabaye kuri Donald Trump kuri iki Cyumweru tariki 08 Kamena 2025 ubwo yariho yurira indege ya Air Force isanzwe imutwara.

Ibi byabaye ubwo Perezida Trump yuriraga indege yari imwerecyeje i Camp David, aho agomba guhurira n’abantu batandukanye, barimo abasirikare bo hejuru n’abajenerali.

Ubwo yari amaze kuganira n’itangazamakuru ryamubajije ibibazo binyuranye birimo ibyo kohereza abaisirikare muri Leta ya California gucubya imyigaragambyo ikomeje gukaza umurego mu Mujyi wa Los Angeles, Trump yahise yurira indege, ariko agezemo hagati arasitara.

Ni ibintu yakunze guseka kuri Joe Biden yasimbuye, aho yavugaga ko gusitara kwe biterwa n’izabukuru, ashaka kugaragaza ko adashoboye kuyobora iki Gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America.

Ubwo yavugaga kuri Biden we byabayeho inshuro zirenze imwe, Perezida Trump muri 2023 yagize ati “Joe Biden ntashobora no kuzamuka amadaragi ya Air Force One.” Nyuma y’umwaka, yongera kuvuga ko Biden akoresha “ingazi z’abana” kandi ko “na bwo ntabasha kuzamuka cyangwa ngo kumanura neza.”

Perezida Donald Trump na we yatsitaye
Yakunze kubisekaho Biden

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + seventeen =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru ku rubanza rwa Kazungu wavuzweho ibyaha by’impfu z’abarenga 10 babonetse bashyinguye iwe

Next Post

Ubutumwa bw’umutoza Mashami washimangiye ko atazakomeza n’ikipe yatandukanye na benshi

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Ubutumwa bw’umutoza Mashami washimangiye ko atazakomeza n’ikipe yatandukanye na benshi

Ubutumwa bw’umutoza Mashami washimangiye ko atazakomeza n'ikipe yatandukanye na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.