Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika

radiotv10by radiotv10
10/06/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Inkura z’umweru 70 zakiriwe n’u Rwanda zamaze kugezwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, zije mu mushinga wo gutuma iyi Pariki iba ubuturo bunogeye izi nyamaswa.

Izi Nkura 70 zavanywe muri Afurika y’Epfo zakiriwe n’u Rwanda mu byiciro bibiri byakozwe mu minsi itatu, aho muri buri cyiciro hazanywe Inkura 35 nk’uko byatangajwe n’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB.

Iki gikorwa cyo kuzana izi Nkura, cyakozwe ku bufatanye n’Ikigo Nyafurika gishinzwe za Pariki ‘African Parks’ ndetse na RDB.

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB; rutangaza ko iki gikorwa kibaye icya mbere mu kuvana Inkura mu gace kamwe zijyanwa ahandi ku Mugabane wa Afurika gikozwe n’iki Kigo African Parks.

Iki gikorwa cyakozwe mu mushinga wa ‘African Parks’ Rhino Rewild Initiative, cyatewe inkunga n’Umuryango w’Umuherwe Howard G. Buffet Foundation, muri gahunda yo kongera umubare w’Inkura z’umweru muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ikanakomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko izi nyamaswa z’Inkura.

Intego ya Rhino Rewild Initiative, ni ugufasha inkura 2 000 kugira ituze, kandi zikagira ubuzima bwiza ku Mugabane wa Afurika, byumwihariko izi Nkura zo mu Bwoko bwa ‘southern white rhinos’ zikabungwabungwa ndetse zikagira uruhare mu gukomeza kugarura urusobe rw’ibinyabuzima bigenda bicyendera.

Muri 2021 iki kigo African Parks cyazanye mu Rwanda Inkura z’umweru 30 muri Pariki y’Akagera, aho kugeza ubu izi nyamaswa zimaze kugera kuri 41.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika yavuze ko iki gikorwa cy’amateka cyo kuzana izi Nkura, gishimangira umuhate w’u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati “Intego yacu mu gusigasira ubwoko bw’inyamaswa buri kugenda bushira, inahuye cyane n’icyerekezo cyacu cyo kugira ubukerarugendo bushikamye aho ibice birinzwi kandi bibungwabungwa neza nka Pariki y’Igihugu y’Akagera, hagira uruhare mu kugira agaciro yaba ku bahasura ndetse no ku bahaturiye.”

Jean-Guy Afrika yavuze ko iyi ari indi ntambwe ikomeye itewe mu ntego z’u Rwanda zo kuba Igicumbi cy’ahantu ho gusura ndetse hanogeye ubukerarugendo.

Izi nkura zaje mu byiciro bibiri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 9 =

Previous Post

Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo

Next Post

Rwamagana: Hari abacuruzi barira ayo kwarika kubera amafaranga bavuga ko adasobanutse bacibwa

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Hari abacuruzi barira ayo kwarika kubera amafaranga bavuga ko adasobanutse bacibwa

Rwamagana: Hari abacuruzi barira ayo kwarika kubera amafaranga bavuga ko adasobanutse bacibwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.