Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru yamenyekanye y’ibivugwa muri Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’

radiotv10by radiotv10
11/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga ukurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina akekwaho gukorera umugore we Annette Murava, hamenyakanye amakuru y’ibikubiye muri dosiye ye, nko kuba yarigeze gutaha akamukubita ivi mu nda akanamuniga kugeza aho ataye ubwenge.

Bishop Gafaranga wafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, aregwa ihohotera rishingiye ku gitsina akekwaho gukorera umugore we Annette Murava usanzwe ari umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, ari na we watanze ikirego.

Gusa mu kiganiro aherutse gukora, uyu Annette Murava yatunguye benshi, aho yavuze ko ntakibazo na gito afitanye n’umugabo we, ndetse ko igihe kizagera bakavuga ukuri kose bicaranye.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Ukwelitimes, agaragaza ibikubiye muri dosiye y’ikirego kiregwamo Bishop Gafaranga, ndetse n’ibikorwa bigize ibyaha ashinjwa gukorera umugore we Annette Murava.

Iyo dosiye hari aho igaragaza ko mu ijoro ryo ku ya 29 Mata 2025, Gafaranga yari ageze mu rugo, akadukira umugore we akamukubita ivi mu nda, akanamuniga kugeza ubwo yataga ubwenge.

Muri iryo joro, aho Murava yagaruriye ubwenge, yiyambaje abanyerondo, bamugira inama yo kujya kwa muganga no gutanga ikirego mu nzego z’ubugenzacyaha.

Muri iryo joro saa yine na mirongo ine n’itanu (22:45’) Annette Murava yerecyeje ku Bitaro bya Nyamata aganira na muganga w’indwara zo mu mutwe, amutekerereza ibye byose by’ihohoterwa yari amaze igihe akorerwa kuva yashakana na Bishop Gafaranga.

Nyuma y’ikiganiro muganga yagiranye na Annette Murava, iyi nzobere yagaragaje ko “Annette Murava ni umugore w’imyaka 30 ufite mu maso hagaragara agahinda!….agaragaza ubwoba bwinshi bwo kugumana n’umugabo we kuko atinya ko azamwica.

Murava avuga ko kuva abanye n’umugabo we nta mahoro yigeze agira kuko buri gihe ahohoterwa n’umugabo akamukubita hafi kumwica, akora imibonano mpuzabitsina amaze gukubitwa, iyo ari kukubwira ibimubaho aganzwa n’agahinda akarira ukabona agiye kure mu ntekerezo.”

Ibimenyetso by’Ubushinjacyaha n’imyiregurire ya Gafaranga

Mu rubanza ku ifungwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’Urukiko Gafaranga bumusabira gufungwa by’agateganyo, bwasobanuye byinshi ku kirego cyabwo cyatanzwe n’umugore we Annette Murava.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Murava yagaragaje ko umugabo we amuhohotera bikomeye, kuko amukorera ibikorwa bimubuza umudendezo mu rugo rwabo birimo kumukubita no kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Nanone kandi Murava yavuze ko umugabo we amuhoza ku bitutsi aho amwita amazina amutesha agaciro, nk’indaya n’ikigoryi ndetse akamubwira amagambo amusesereza, nko kumubwira ko ntacyo amaze, ndetse ko yaje iwe ntacyo akuye iwabo.

Mu rubanza, Bishop Gafaranga waburanye yunganiwe mu mategeko na Me. Nyirabanguka Marceline, yahakanaye ibyaha ashinjwa, icyakora yemera ko batumvikanye ku bibazo by’amadeni afite ndetse no kugurisha inzu.

Gafaranga yavuze ko yashatse kugurisha inzu yabo, ariko umugore we Annette Murava akabitera utwatsi, bigatuma hari ibyo batumva kimwe.

Bishop Gafaranga uregwa ibyaha bibiri, icyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, yamaze gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, hakaba hategerejwe ko yazaburana mu mizi mu gihe Ubushinjacyaha bwaba bwararegeye cyangwa buzaregera dosiye ye Urukiko rufibitiye ububasha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

MTN Rwanda Powers the Nation’s Digital Future with the Launch of New 5G Sites, Paving the Way for a Smarter, More Connected Rwanda

Next Post

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we akananwa akagaca akoresheje ibitamenyerewe ku bagabo

Related Posts

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Uruganda rutanganya inzoga ruherereye mu Muerenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, rwari rwarahawe uruhushya rwo gukoresha ibitoki mu gutunganya...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri, akaba umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, uherutse kwitabira Imana muri Kenya aho yabaga, byemejwe ko azashyingurwa...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo Bideri, the daughter of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda, has passed away in Kenya,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

IZIHERUKA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge
MU RWANDA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

05/11/2025
Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we akananwa akagaca akoresheje ibitamenyerewe ku bagabo

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we akananwa akagaca akoresheje ibitamenyerewe ku bagabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.