Friday, June 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru yamenyekanye y’ibivugwa muri Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’

radiotv10by radiotv10
11/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga ukurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina akekwaho gukorera umugore we Annette Murava, hamenyakanye amakuru y’ibikubiye muri dosiye ye, nko kuba yarigeze gutaha akamukubita ivi mu nda akanamuniga kugeza aho ataye ubwenge.

Bishop Gafaranga wafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, aregwa ihohotera rishingiye ku gitsina akekwaho gukorera umugore we Annette Murava usanzwe ari umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, ari na we watanze ikirego.

Gusa mu kiganiro aherutse gukora, uyu Annette Murava yatunguye benshi, aho yavuze ko ntakibazo na gito afitanye n’umugabo we, ndetse ko igihe kizagera bakavuga ukuri kose bicaranye.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Ukwelitimes, agaragaza ibikubiye muri dosiye y’ikirego kiregwamo Bishop Gafaranga, ndetse n’ibikorwa bigize ibyaha ashinjwa gukorera umugore we Annette Murava.

Iyo dosiye hari aho igaragaza ko mu ijoro ryo ku ya 29 Mata 2025, Gafaranga yari ageze mu rugo, akadukira umugore we akamukubita ivi mu nda, akanamuniga kugeza ubwo yataga ubwenge.

Muri iryo joro, aho Murava yagaruriye ubwenge, yiyambaje abanyerondo, bamugira inama yo kujya kwa muganga no gutanga ikirego mu nzego z’ubugenzacyaha.

Muri iryo joro saa yine na mirongo ine n’itanu (22:45’) Annette Murava yerecyeje ku Bitaro bya Nyamata aganira na muganga w’indwara zo mu mutwe, amutekerereza ibye byose by’ihohoterwa yari amaze igihe akorerwa kuva yashakana na Bishop Gafaranga.

Nyuma y’ikiganiro muganga yagiranye na Annette Murava, iyi nzobere yagaragaje ko “Annette Murava ni umugore w’imyaka 30 ufite mu maso hagaragara agahinda!….agaragaza ubwoba bwinshi bwo kugumana n’umugabo we kuko atinya ko azamwica.

Murava avuga ko kuva abanye n’umugabo we nta mahoro yigeze agira kuko buri gihe ahohoterwa n’umugabo akamukubita hafi kumwica, akora imibonano mpuzabitsina amaze gukubitwa, iyo ari kukubwira ibimubaho aganzwa n’agahinda akarira ukabona agiye kure mu ntekerezo.”

 

Ibimenyetso by’Ubushinjacyaha n’imyiregurire ya Gafaranga

Mu rubanza ku ifungwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’Urukiko Gafaranga bumusabira gufungwa by’agateganyo, bwasobanuye byinshi ku kirego cyabwo cyatanzwe n’umugore we Annette Murava.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Murava yagaragaje ko umugabo we amuhohotera bikomeye, kuko amukorera ibikorwa bimubuza umudendezo mu rugo rwabo birimo kumukubita no kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Nanone kandi Murava yavuze ko umugabo we amuhoza ku bitutsi aho amwita amazina amutesha agaciro, nk’indaya n’ikigoryi ndetse akamubwira amagambo amusesereza, nko kumubwira ko ntacyo amaze, ndetse ko yaje iwe ntacyo akuye iwabo.

Mu rubanza, Bishop Gafaranga waburanye yunganiwe mu mategeko na Me. Nyirabanguka Marceline, yahakanaye ibyaha ashinjwa, icyakora yemera ko batumvikanye ku bibazo by’amadeni afite ndetse no kugurisha inzu.

Gafaranga yavuze ko yashatse kugurisha inzu yabo, ariko umugore we Annette Murava akabitera utwatsi, bigatuma hari ibyo batumva kimwe.

Bishop Gafaranga uregwa ibyaha bibiri, icyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, yamaze gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, hakaba hategerejwe ko yazaburana mu mizi mu gihe Ubushinjacyaha bwaba bwararegeye cyangwa buzaregera dosiye ye Urukiko rufibitiye ububasha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

MTN Rwanda Powers the Nation’s Digital Future with the Launch of New 5G Sites, Paving the Way for a Smarter, More Connected Rwanda

Next Post

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we akananwa akagaca akoresheje ibitamenyerewe ku bagabo

Related Posts

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

by radiotv10
13/06/2025
0

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, yahamijwe ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku byo yatangazaga ku byamamare birimo gutangaza amakuru y’ibihuha,...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

by radiotv10
13/06/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

IZIHERUKA

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka
AMAHANGA

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

by radiotv10
13/06/2025
0

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

13/06/2025
Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

13/06/2025
Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

13/06/2025
Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we akananwa akagaca akoresheje ibitamenyerewe ku bagabo

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we akananwa akagaca akoresheje ibitamenyerewe ku bagabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.