Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
17/06/2025
in MU RWANDA
0
Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu NIDA kiratangaza ko igerageza rya mbere ryo gutanga irangamuntu nshya ikoranye ikoranabuhanga, rizatangira mu kwezi gutaha kwa Nyakanga, kikanavuga itandukaniro ryayo n’isanzwe, aho izajya ihabwa abantu bose kuva ku bakivuka.

Ubuyobozi bw’iki Kigo, butangaza ko ibikorwa remezo bizifashishwa mu gukora izi rangamuntu nshya, bigeze kuri 90% ku buryo mu kwezi gutaha hazaba hatangiye igerageza.

Umuyobozi wa NIDA, Mukesha Josephine avuga ko iyi rangamuntu-koranabuhanga, izaba ikubiyemo amakuru bwite y’umuntu ndetse n’ibipimo ndangamiterere ye.

Ni irangamuntu izaba iri mu buryo butatu, burimo ubw’ikarita rangamuntu ifatika nk’isanzweho, hakaba uburyo bwo gutanga imibare, cyangwa umubare usimbura iyo rangamuntu.

Agaruka ku itandukaniro ry’iyi rangamuntu nshya y’ikoranabuhanga n’isanzwe, Josephine yagize ati “Uyu munsi twatangaga irangamuntu ku bantu bafite imyaka cumi n’itandatu kuzamura, ariko kuri ino rangamuntu-koranabuhanga, tuzayitanga kuva ku muntu akivuka.”

Avuga ko n’ibyiciro by’abantu bahabwa irangamuntu byaguwe, kuko isanzwe yajyaga ihabwa Umunyarwanda, umunyamahanga uzamara mu Rwanda igihe kirengeje amezi atandatu ndetse n’impunzi yahawe ubuhungiro.

Ati “Ubu twarayaguye, tuzayiha n’abimukira, tuzayiha n’abana batoraguwe badafite ababyeyi, tuyihe n’abanyamahanga bari mu Rwanda ku gihe gito ariko bazayikenera ku ntego za serivisi mu buryo butandukanye.”

Irangamuntu isanzwe yabaga ifite imibare igaragaza ibisobanuro kuri nyirayo, aho hari iyagaragazaga umwaka w’amavuko cyangwa igitsina cya nyirayo, mu gihe iyi nshya, itazajya igaragaza ibi byose.

Josephine ati “Iriya mibare itatu ya nyuma ari yo ‘document number’ yajyaga ihinduka, ariko ubu turashaka ngo ibe ari ‘Unique identifier’ [umwihariko] idafite n’icyo ivuga. Uyu munsi iyo urebye irangamuntu umenya niba ari umugore, niba ari umugabo, igihe yavukiye n’ubwenegihugu bwe, ibyo bintu byose rero twabikuyemo, izaba ari umubare random udafite icyo uvuze kuri nyirayo ngo utange amakuru kuri nyirayo.”

Avuga ko system izakoreshwa mu kubika no kwemeza aya makuru, iri ku musozo, ndetse hakaba hari gukorwa igerageza ryayo, mu gihe bimwe mu bikoresho nk’ibizifashishwa mu gufotora, na byo biri mu nzira biza, ku buryo igerageza ryatangira mu kwezi gutaha kwa Nyakanga, ubundi gutanga izi rangamuntu-koranabuhanga bikaba byatangira muri Kanama (08) uyu mwaka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Umucyo ku bakinnyi bavugwa muri APR barimo n’abayikiniye bashobora kuyigarukamo

Next Post

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Related Posts

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

by radiotv10
17/09/2025
0

Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS) rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’urundi nkarwo rwo muri Maroc, yitezweho gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

IZIHERUKA

Rwanda’s exports dropped by 12.5%
MU RWANDA

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.