Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo we ko agiye mu bukwe i Kigali.
Nyakwigendera yitwa Mukeshimana Esther akaba yaravutse mu 1995, mu gihe umukozi w’Imana yapfiriye mu rugo rwe ari Valens Niyonsaba usanzwe ari n’umukozi ushinzwe serivisi z’ubutaka mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.
Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye tariki 14 Kamena 2025, mu mu Mudugudu wa Gambiriro, Akagari ka Kabere, Umurenge wa Ruheru, aho uyu mupasiteri asanzwe acumbitse.
Mukeshimana yari yaturutse iwe mu Mudugudu wa Busana mu Kagari ka Barija mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, aho bivugwa ko yavuyeyo abwiye umugabo we ko agiye mu bukwe mu Mujyi wa Kigali.
Aba bombi kandi bari basanzwe banaziranye dore ko Pasiteri yigeze gukorera umurimo w’ivugabutumwa mu Karere ka Nyagatare akaba ari na we wasezeranyije nyakwigendera n’umugabo we, ndetse na Mukeshimana akaba yari asanzwe ari umudiyakoni mu Itorero ry’Abametodiste i Nyagatare.
Amakuru ava mu baturare, avuga ko n’umugore wa Pasiteri atuye i Nyagatare, ndetse akaba yari yahaye Mukeshimana ibyo yoherereza umugabo we ageze i Kigali kuko yari yamubwiye ko ataharenga.
Yari yageze aho Pasiteri acumbutse tariki 13 Kamena 2025, bucyeye bwaho tariki 14 uyu Niyonsaba ajya mu kazi nk’uko bisanzwe, ariko Mukeshimana aza kumuhamagara kuri telefone amubaza ibyo guteka, amurangira ibishyimbo.
Umwe mu baturanyi yavuze ko Niyonsaba yatashye saa sita agiye gufata ifunguro ariko ageze aho acumbitse asanga harakinze, arakomanga ariko yumva nta muntu ukoma.
Umuturage avuga ko Pasiteri yatangiye gushakisha, “abaza abaturanyi niba batamubonye baramuhakanira, ni uko ajya kurya mu isantere.”
Uyu muturanyi akomeza agira ati “Nimugoroba agarutse yasanze hagifunze, hanyuma noneho ahamagara nyiri inzu, ni uko amena ikirahure, basanga yumye.”
Hari abakeka ko Mukeshimana yaba yarazize imbabura yari atetseho kuko bayisanze hafi ye, ndetse hakaba hari n’abaturanyi be b’i Nyagatare bavuga ko yari asanzwe arwara umutima.
Nyakwigendera wasize abana batanu yashyinguwe kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025, mu gihe Niyonsaba we ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu gihe hakomeje gukorwa iperereza.
RADIOTV10