• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

radiotv10by radiotv10
21/06/2025
in MU RWANDA
0
Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo we ko agiye mu bukwe i Kigali.

Nyakwigendera yitwa Mukeshimana Esther akaba yaravutse mu 1995, mu gihe umukozi w’Imana yapfiriye mu rugo rwe ari Valens Niyonsaba usanzwe ari n’umukozi ushinzwe serivisi z’ubutaka mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye tariki 14 Kamena 2025, mu mu Mudugudu wa Gambiriro, Akagari ka Kabere, Umurenge wa Ruheru, aho uyu mupasiteri asanzwe acumbitse.

Mukeshimana yari yaturutse iwe mu Mudugudu wa Busana mu Kagari ka Barija mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, aho bivugwa ko yavuyeyo abwiye umugabo we ko agiye mu bukwe mu Mujyi wa Kigali.

Aba bombi kandi bari basanzwe banaziranye dore ko Pasiteri yigeze gukorera umurimo w’ivugabutumwa mu Karere ka Nyagatare akaba ari na we wasezeranyije nyakwigendera n’umugabo we, ndetse na Mukeshimana akaba yari asanzwe ari umudiyakoni mu Itorero ry’Abametodiste i Nyagatare.

Amakuru ava mu baturare, avuga ko n’umugore wa Pasiteri atuye i Nyagatare, ndetse akaba yari yahaye Mukeshimana ibyo yoherereza umugabo we ageze i Kigali kuko yari yamubwiye ko ataharenga.

Yari yageze aho Pasiteri acumbutse tariki 13 Kamena 2025, bucyeye bwaho tariki 14 uyu Niyonsaba ajya mu kazi nk’uko bisanzwe, ariko Mukeshimana aza kumuhamagara kuri telefone amubaza ibyo guteka, amurangira ibishyimbo.

Umwe mu baturanyi yavuze ko Niyonsaba yatashye saa sita agiye gufata ifunguro ariko ageze aho acumbitse asanga harakinze, arakomanga ariko yumva nta muntu ukoma.

Umuturage avuga ko Pasiteri yatangiye gushakisha, “abaza abaturanyi niba batamubonye baramuhakanira, ni uko ajya kurya mu isantere.”

Uyu muturanyi akomeza agira ati “Nimugoroba agarutse yasanze hagifunze, hanyuma noneho ahamagara nyiri inzu, ni uko amena ikirahure, basanga yumye.”

Hari abakeka ko Mukeshimana yaba yarazize imbabura yari atetseho kuko bayisanze hafi ye, ndetse hakaba hari n’abaturanyi be b’i Nyagatare bavuga ko yari asanzwe arwara umutima.

Nyakwigendera wasize abana batanu yashyinguwe kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025, mu gihe Niyonsaba we ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu gihe hakomeje gukorwa iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 2 =

Previous Post

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Next Post

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.