Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Harumvikana uruhererekane mu kibazo cy’abarenga 150 bakoze imirimo muri Kaminuza y’u Rwanda bakamburwa

radiotv10by radiotv10
25/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Harumvikana uruhererekane mu kibazo cy’abarenga 150 bakoze imirimo muri Kaminuza y’u Rwanda bakamburwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage 150 bavuga ko bamaze imyaka ibiri bambuwe na Kompanyi yabahaye akazi mu kubaka muri kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, mu gihe nyiri iyi kompanyi avuga ko na we yambuwe n’indi yari yamuhaye akazi.

Aba baturage bavuga ko iyi kompanyi bakoreye yitwa METCO Ltd, ihagarariwe n’uwitwa Kanyandekwe Fils batahwemye kwishyuza, ariko imyaka ikaba ibaye ibiri batarishyurwa.

Kwizera Patrick yagize ati “Twakoreye imirimo yo kubaka dusasa amapave muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye batwambura ukwezi kumwe akazi gahita gahagarara none ubu imyaka ishize irenga ibiri twishyuza twarahebye.”

Uwera Vanessa na we yagize ati “Twishyuza uwadukoresheje waduhaye akazi akatubwira ngo nidutegereze, none kuri ubu amaso yaheze mu kirere. Akazi kahise gahagarara tuzi ko bazatwishyura ntibyakorwa none kuri ubu twirirwa tugenda mu mihanda dushaka abaturenganura tukishyurwa kuko ubukene butumereye nabi.”

Kanyandekwe Fils uhagarariye Kompanyi ya METCO Ltd ari na yo yakoresheje aba baturage avuga ko impamvu batishyuwe ari uko nawe yari afitanye amasezerano n’indi Kompany yitwa ELEMAC Ltd ihagarariwe n’uwitwa Nyirinkwaya Clement nyuma iramwambura abura ayo kwishyura abo bakozi.

Ati “Ishingiro ry’ikibazo ni company yampaye akazi dusinyana amasezerano n’iyo company ntibanyishyura ndishyuza banga kunyishyura, nanjye mumfanshije mwanyishyuriza iyo company nkishyura abakozi.”

Nyirinkwaya Clement uhagarariye Kompanyi ya ELEMAC LTD bivugwa ko yambuye uyu rwiyemezamirimo, na we avuga ko impamvu atishyuye ari uko uyu  Kanyandekwe Fils wakoresheje aba baturage atishyuraga imisoro, amusaba kubanza kuyishyura ngo na we abone kumwishyura yishyure abaturage, gusa akavuga ko mu rwego rwo kuba akemuye ikibazo cy’abaturage yaza akamuha ay’abo baturage akabishyura ibindi bigakurikiranwa nyuma.

At “Abo bakozi abishatse namwishyura nkakuramo imisoro yagombaga gutanga, icyo ntakibazo kirimo, naze muhe amafaranga y’abo baturage hasigare ayo y’imisoro.”

Aba baturage basaba ko aba ba rwiyemezamirimo bakumvikana bakabishyura aho kubasiragiza buri munsi babahanahana.

Bavuga ko bamaze imyaka ibiri barambuwe
Basaba kwishyurwa nta yandi mananiza

Kanyandekwe avuga ko na we yambuwe

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + twelve =

Previous Post

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yakiriye Obasanjo wayoboye Nigeria

Next Post

Rwanda Expresses Solidarity with Qatar Following Iran’s Missile Attack

Related Posts

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

IZIHERUKA

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego
MU RWANDA

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

22/01/2026
Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda Expresses Solidarity with Qatar Following Iran’s Missile Attack

Rwanda Expresses Solidarity with Qatar Following Iran’s Missile Attack

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.