Wednesday, June 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwabaye muri Guverinoma agiye kugaragara mu kiganiro nkarishyabitekerezo kizaca kuri YouTube

radiotv10by radiotv10
24/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uwabaye muri Guverinoma agiye kugaragara mu kiganiro nkarishyabitekerezo kizaca kuri YouTube
Share on FacebookShare on Twitter

Jeanine Munyeshuli wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari, yararikiye abantu ikiganiro (Podcast) agiye kujya atambutsa kuri YouTube, kigamije gufasha abantu kwagura imitekerereze no gusangizanya ibitekerezo.

Iki kiganiro Jeanine Munyeshuli yahaye izina rya ‘Kitchen Summits’, yamaze gushyira hanze agace ko kurakirikira abantu kuzagikurikira.

Muri aka gace k’ubutumwa burarikira abantu kuzakurikira iki kiganiro, Munyeshuri yavuze ko kigamije kungurana ibitetekerezo hagati y’abantu, kwagura imitekerereze, ndetse no kwagura imikorere mu Isi yamaze kuba umudugudu.

Muri ubutumwa, Munyeshuli agaragaza ko mu buzima bwa muntu ahora yiga inyigisho ashobora gukura mu biganiro agirana n’abantu cyangwa mu byo abonera ahirengeye.

Avuga ko ibyo yagiye yigira mu buzima, azabisangiza abantu muri iki kiganiro cye ‘Kitchen Summits’ kizajya gitambuka n’ubundi kuri YouTube Channel yitiriye iki kiganiro.

Ati “Iyo ndi kumwe n’abantu tuganira ku ngingo zinyuranye, tugenda twunguka imyumvire mishya n’imitekerereze yagutse hamwe n’abantu nkunda kandi nishimira, nta ngingo duheeza ku meza y’ibiganiro. Yaba abo dusangira ikawa cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose, buri kimwe kizaganirwago muri Kitchen Summits.

Nkunda gusangiza abantu ibiri kuba muri ubu buzima, uko inkuru z’abantu zagura ubuhanga bw’abantu, uko zigenda ziduhuza, n’uburyo zigenda zituma buri muntu yigira ku wundi. Nta nkuru n’imwe yaba nto ku buryo itagira icyo imarira umuntu.”

Jeanine Munyeshuli amaze umwaka yirukanywe muri Guverinoma y’u Rwanda, yakuwemo mu ntangiro za Kamena 2024, aho itangazo rimukura mu nshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari, ryasohotse tariki 03 Kamena 2024, ryavugaga ko Minisitiri w’Intebe “Yirukanye mu nshingano” uyu wari umaze umwaka muri Guverinoma.

Jeanine Munyeshuli wari winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda muri Kanama 2023, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubukungu n’ibarurishamibare yakuye mu Busuwisi.

Jeanine Munyeshuli yari yinjiye muri Guverinoma muri Kanama 2023
Asanzwe akunda gusoma ibitabo

Yararikiye abantu kuzakurikira Podcast ye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 8 =

Previous Post

Icyo Perezida Trump avuga ku gitero cya Iran cyari kigamije kwihorera kuri America

Next Post

Agezweho ku ntambara ya Israel na Iran bamwe bari batangiye kwikanga aho yerecyeza

Related Posts

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yakiriye Obasanjo wayoboye Nigeria

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yakiriye Obasanjo wayoboye Nigeria

by radiotv10
24/06/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, bagirana ibiganiro. Nk’uko...

President Kagame is in good health- Government dispels online rumors

President Kagame is in good health- Government dispels online rumors

by radiotv10
24/06/2025
0

 Senior government officials have confirmed that President Paul Kagame is in good health, following a wave of false claims circulating...

Umuvugizi w’u Rwanda yageneye ubutumwa Abanyekongo bacye batibonamo Perezida Kagame nk’abandi Banyafurika bose

Guverinoma yasubije abakomeje kuzamura amakuru y’ibihuha

by radiotv10
24/06/2025
0

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yasabye abantu kudaha agaciro amakuru y’ibihuha akomeje kuzamurwa ku mbuga nkoranyambaga ku buzima...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

by radiotv10
24/06/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu NIDA, kiratangaza ko irangamuntu nshya y’ikoranabuhanga izaba irimo amakuru yisumbuye ku yabaga ari ku isanzwe,...

Ingabo z’u Rwanda zamaganye itangazo ryazitiriwe ry’amakuru y’ibihuha

Ingabo z’u Rwanda zamaganye itangazo ryazitiriwe ry’amakuru y’ibihuha

by radiotv10
24/06/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamaganye itangazo ry’iricurano ryuzuye amakuru y’ibinyoma ryabwitiriwe rigakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Iri tangazo ryatangiye gucicikana ku...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yakiriye Obasanjo wayoboye Nigeria
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yakiriye Obasanjo wayoboye Nigeria

by radiotv10
24/06/2025
0

President Kagame is in good health- Government dispels online rumors

President Kagame is in good health- Government dispels online rumors

24/06/2025
Umuvugizi w’u Rwanda yageneye ubutumwa Abanyekongo bacye batibonamo Perezida Kagame nk’abandi Banyafurika bose

Guverinoma yasubije abakomeje kuzamura amakuru y’ibihuha

24/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

24/06/2025
Ingabo z’u Rwanda zamaganye itangazo ryazitiriwe ry’amakuru y’ibihuha

Ingabo z’u Rwanda zamaganye itangazo ryazitiriwe ry’amakuru y’ibihuha

24/06/2025
UPDATE: Haravugwa ibindi ku gahenge kari katangajwe hagati ya Israel na Iran

UPDATE: Haravugwa ibindi ku gahenge kari katangajwe hagati ya Israel na Iran

24/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Agezweho ku ntambara ya Israel na Iran bamwe bari batangiye kwikanga aho yerecyeza

Agezweho ku ntambara ya Israel na Iran bamwe bari batangiye kwikanga aho yerecyeza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yakiriye Obasanjo wayoboye Nigeria

President Kagame is in good health- Government dispels online rumors

Guverinoma yasubije abakomeje kuzamura amakuru y’ibihuha

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.