• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Agezweho ku ntambara ya Israel na Iran bamwe bari batangiye kwikanga aho yerecyeza

radiotv10by radiotv10
24/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Agezweho ku ntambara ya Israel na Iran bamwe bari batangiye kwikanga aho yerecyeza

An Israeli soldier gestures from a tank, amid cross-border hostilities between Hezbollah and Israel, by Israel's border with Lebanon in northern Israel, November 26, 2024. REUTERS/Ayal Margolin ISRAEL OUT. NO COMMERCIAL OR EDITORIAL SALES IN ISRAEL

Share on FacebookShare on Twitter

Ibihugu bya Israel na Iran bimaze iminsi byinjiye mu ntambara yari yakomeje guteza impungenge, bamwe bikanga ko ishobora kuvamo iya gatatu y’Isi yose, byemeranyijwe agahenge.

Aka gahenge katangajwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump wasabye Igihuru cya Israel guhagarika imirwano.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Israel, yatangaje ko yemeye aka gahenge nyuma yuko ibisabwe na Donald Trump.

Gusa Guverinoma ya Israel yatangaje ko igihe cyose Iran yahirahira irenze kuri aka gahenge, iki Gihugu “kitazuyaza gusubiza mu buryo bwihuse igihe cyose haba habayeho kurenga ku gahenge.”

Iki Gihugu kandi cyatangaje ko cyemeye aka gahenge nyuma “yo kugera ku ntego” zacyo mu bitero cyagabye kuri Iran bigamije kwikiza impungenge z’ingufu za kirimbuzi.

Guvernoma ya Israel ivuga kandi ko uretse kugera kuri izi ntego, cyabashije “kwivugana benshi mu bakomeye mu buyobozi bw’igisirikare, kandi kinasenya ibikorwa byinshi bya Guverinoma ya Iran byari biteye impungenge.”

Itangazo rya Israel rivuga kandi ko igisirikare cy’iki Gihugu ku munsi wa nyuma w’ibitero byacyo “cyagabye ibitero rurangiza ku bikorwa bifatwa nk’umutima wa Tehran, kibasha kwivugana ababarirwa mu magana ba Basij [umutwe wihariye wa Gisirikare wa Iran]” umutwe wifashishwaga n’Igisirikare cya Guverinoma ya Iran mu gukandamiza abigaragambya ndetse “kinivugana undi muhanga ukomeye mu bya nikeleyeri.”

Aka gahenge kandi kemejwe nyuma yuko Iran na yo yihoreye kuri Leta Zunze Ubumwe za America, ikagaba igitero cya misile ku kigo cya gisirikare cy’iki Gihugu kiri muri Qatar.

Abasesenguzi bavuga ko aka gahenge kasabwe na Israel kuko ibitero bya Iran byari bikomeje gushegesha iki Gihugu, ndetse Iran ikereka Leta Zunze Ubumwe za America ko atari Igihugu cyo kwisukira.

Ni mu gihe kandi Ibihugu binyuranye nk’u Burusiya, u Bushinwa n’u Buyapani; na byo byari byatangiye gutangaza ko bishobora kwinjira muri iyi ntambara, ibintu byari byateye ikikango ko biganisha kuba habaho intambara ya gatatu y’Isi yose.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

Uwabaye muri Guverinoma agiye kugaragara mu kiganiro nkarishyabitekerezo kizaca kuri YouTube

Next Post

Eng-Rwanda Defence Force denounces fake statement circulating on social media

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Eng-Rwanda Defence Force denounces fake statement circulating on social media

Eng-Rwanda Defence Force denounces fake statement circulating on social media

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.