Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto y’umuriro w’amashanyarasi ariko imyaka ibiri irihiritse batarawuca iryera.
Aba abaturage batuye mu Mudugudu wa Kagera, Akagari ka Bahimba mu murenge wa Nyundo bavuga ko mu myaka ibiri ishize bari bizeye ko na bo bagiye kugerwaho n’iri terambere ry’amashanyarazi ubwo REG yabashingiraga amapoto inabizeza kubagezaho amashanyarazi bidatinze, none icyizere cyabaye cya kindi kiraza amasinde.
Mfitumukiza Jean Damascene ati “Bazanye amapoto baradushingira ariko imyaka ibiri irashize nta muriro kandi bazanye transfo bazana amatsinga ariko umuriro bawugeza mu ngo ebyiri gusa barigendera tugira ngo bazagaruka turaheba.”
Ikingeneye Angelique na we yagize ati “Ikibazo ahubwo amwe yatangiye kugwa kuko imyaka itatu ahagaze simike.”
Bakomeza bagaragaza ko uko gutinda kubona amashanyarazi kandi amapoto ashinze, bidindiza iterambere ryabo bityo bagasaba ko bahabwa umuriro.
Ntibazankwira Joseph ati “Byaratuyobeye niba ari umutako w’amapoto batuzaniye, ubu tuzagume tubireba ntacyo bitumariye? Twasaba ngo natwe baduhereze umuriro ducane nk’abandi.”
Muhire Christian uyobora REG ishami rya Rubavu avuga ko bitarenze mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2025-2026 aba baturage bazaba bamaze kugezwaho umuriro.
Ati “Twabanje kubaka umuyoboro wa low voltage ikigiye gukurikira ni ukuwugeza mu ngo z’abaturage kandi bitarenze mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari itaha ya 2025-2026 bizaba byakozwe rwose bashonje bahishiwe kuko nk’uko turi kubikora ahandi na ho tuzahagera.”
Imibare y’ubushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda EICV7, yerekana ko muri 2024, ingo zigera kuri 72% mu Rwanda ari zo zari zifite amashanyarazi.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10