Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

radiotv10by radiotv10
06/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje kubishyuza ibirarane by’imisoro, bikabatungura kuko bahaga amafaranga umukozi w’iyi Pariki ngo ayibishyurire, aho kubikora akayishyirira ku ikofi ye.

Aba banyamuryango ba za Koperative zashinzwe mu rwego rwo guca ibikorwa bitemewe byakorwaga muri iyi Pariki, bavuga ko bahaga amafaranga uwitwa Ishimwe Fiston usanzwe ari umukozi wa Pariki ushinzwe kuyihuza n’abaturage, ngo abishyurire imisoro.

Gatokambari Leonard uyobora imwe muri izi Koperative, avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB rubabaza iby’aya mafaranga, bakagwa mu kantu.

Ati “Hajemo kuzamo iyo misoro abantu dutangira kugira ubwoba, ese ko dukora tugahemba abakozi, andi mafaranga tukayoherezayo, ese iyi misoro turasorera iki? Umushinga dukora ni uwuhe utuma twishyizwa aya mafaranga kandi tuyiherezayo.”

Aphrodis Uwabakurikizi na we uyobora indi Koperative na we yagize ati “Iki kibazo twakimenye mu kwa Gatandatu urumva ko hari haciye umwaka tutakizi ko kirimo kandi twe dutanga imisoro tuzi ko bigenda neza cyane. Mu bintu twitaho urumva dufite umukozi wa Pariki udufasha gutanga no gusoora fagitire, tukagira n’uwo twashyizeho duhemba utu dekararira ubwo ni babiri. Ayo twita ayo kuringaniza Imisoro baduhaga konti nyine bati ‘mugende mushyiremo tutazi’.”

Uyu mukozi wa Pariki witwa Fiston Ishimwe aravugwaho kandi uburiganya bw’uko yagiye abuza andi ma koperative kugura bimwe mu bikoresho mu mafaranga yabaga yatanzweho na RDB nk’inkunga, akabibagurira akoresheje Kompanyi ye.

Umuyobozi Mukuru wa Pariki y’Akagera, Ladislas Ndahiriwe yabwiye RADIOTV10 ko ibi bibazo byose babimenye ariko ko biri mu rwego rw’Ubugenzacyaha.

Ati “Iyo case yatugezeho, ariko iri muri investigation (Ubugenzacyaha) muri RIB…amakuru muzayamenya amakuru yose yamenyekanye turabizi twabigejeje aho bigomba kugera barimo kuyacukumbura muri RIB.”

Koperative enye ni zo kugeza ubu zagaragajweho kunyereza umusoro ku nyungu wa Miliyoni zirenga 45 Frw ariko ba nyirazo bakaba batemeranya na yo kuko bo byatanganga ahubwo batazi amanyanga yakozwe n’uwo mukozi wa Pariki n’uwo bafatanyaga witwa Kutibuka Etienne mu kubafasha iby’imisoro n’amafaranga na we uri mu bugenzacyaha.

Aphrodis Uwabakurikizi avuga ko batazi uko byagenze
Gatokambari Leonard avuga ko na bo batunguwe no kwishyuzwa ibirarane by’imisoro
Umukozi wa Pariki y’Akagera aravugwaho uburiganya
Beretswe ibirarane by’imisoro

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 1 =

Previous Post

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Next Post

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.