Abagabo batatu bafatiwe mu cyuho bari gutekera kanyanga mu rugo rw’umwe muri bo ruherereye mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, nyuma yuko bari baherutse gutoroka ubwo na bwo bari bagiye gufatirwa muri ibi bikorwa.
Aba bagabo bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025, barimo uw’imyaka 19, na babiri b’imyaka 22 kuri buri umwe, aho basanzwe mu rugo rwo mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Gikomero.
Aba bagabo ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikomero, bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage, yatumye uru rwego rukora igikorwa cyo kubata muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yagize ati “Polisi yafatiye mu cyuho abagabo batatu (3) batetse kanyanga, bahishije Litiro cumi n’umunani (18) za kanyanga. Banafatanywe ibikoresho bifashisha mu guteka iyo kanyanga.”
Aba bagabo kandi bari basanzwe bakekwaho ibi bikorwa, kuko na tariki 03 Nyakanga 2025, bari batorotse Polisi y’u Rwanda ubwo yari igiye kubafasha na bwo bariho bateka iki kiyobyabwenge cya kanyanga, icyo gihe aho bagitekeraga hagasangwa Litiro 10 zacyo.
Umurenge wa Gikomero kimwe n’indi yo mu Karere ka Gasabo, nka Ndera, Rusororo, Rutunga na Bumbogo, ni tumwe mu duce dukunze kuvugwamo gukorerwamo iki kiyobyabwenge cya kanyanga.
CIP Gahonzire yaboneyeho kwibutsa abaturage ko “Ibiyobyabwenge mu Rwanda ntibyihanganirwa kuko hari n’itegeko rihana ababyishoramo, ibihano bikomeye birimo n’igifungo.”
Yavuze ko abishoye muri ibi bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, bakwiye kubireka, kuko n’abatarafatwa, bazafatwa, kandi bakazirikana ko nta muntu wakirijwe n’ibi bikorwa, bityo ko bakwiye gushaka ibindi bakora.


RADIOTV10