Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko mu byumweru bicye biri imbere ateganya guhura n’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagasinya amasezerano ya nyuma.
Donald Trump yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga muri White House ubwo yakiraga bamwe mu Bakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, ari bo uwa Liberia, uwa Guinea Bissau, uwa Senegal, uwa Mauritania, n’uwa Gabon.
Yagize ati “Mu byumweru bicye biri imbere, Abakuru b’Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC) bazaza gushyira umukono ku masezerano ya nyuma.”
Perezida Kagame na Tshisekedi baherukaga guhurira i Doha muri Qatar, tariki 28 Werurwe, bahujwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, nk’igikorwa cyari kigamije kubyutsa icyizere kugira ngo bibe umusingi wo kubakiraho ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo, cyaje no gukurikirwa n’ibiganiro biri guhuza Guverinoma ya DRC n’Ihuriro AFC/M23.
Trump yavuze ko ibibazo by’umutekano mucye bimaze imyaka 30 mu karere k’Ibiyaga Bigari, byagiye biba bibi kurushaho, ndetse ko intambara yabaye mu burasirazuba bwa DRC, hari abavuga ko ari yo ikomeye yabayeho nyuma y’iya Kabiri y’Isi yose, ariko ko ku bw’aya masezerano igiye kurangira.
Trump atangaje ko aba Bakuru b’Ibihugu byombi bagiye guhura nyuma y’ibyumweru bibiri Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zisinye amasezerano y’amahoro, yashyiriweho umukono i Washington DC tariki 27 Kamena 2025 n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe na Therese Kayikwamba Wagner.
Ubwo aba bakuriye Dipolomasi z’Ibihugu byombi bashyiraga umukono kuri aya masezerano, banakiriwe na Perezida Trump wavuze ko ari ay’amateka, kandi ko ari intambwe iganisha kuzana amahoro mu karere ibi Bihugu byombi biherereyemo, kugira ngo imikoranire na America mu bucuruzi ibashe gukorwa, ndetse n’intambara iri mu burasirazuba bwa DRC, ikarangira.
Yari yagize ati “Uyu munsi intambara irarangiye burundu ndetse n’akarere kose kinjiye mu rugendo rushya rw’icyizere, ugushyira hamwe namahoro.”
Perezida Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 04 Nyakanga 2025, yavuze ko ubutegetsi bwa Trump bwinjiye muri iki kibazo bugihereye mu mizi, kuko mu gushaka umuti bwibanze ku ngingo eshatu zirimo iza Politiki, iz’Umutekano n’ubukungu, mu gihe abandi babyirengagizaga, bagashakira umuti aho utari, nko gufatira ibihano u Rwanda cyangwa M23.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko aya masezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na DRC babifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za America, ari amahirwe yo kuba haboneka amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, ariko ko bizaterwa n’uburyo ibi Bihugu byayasinye bizayashyira mu bikorwa, avuga ko u Rwanda rwo rwiteguye kubahiriza ibyo rwemeye byose.
RADIOTV10