Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu Mudugudu wa Kabenda wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, uvugwaho kuba waragizwe indiri n’abishoye mu bikorwa bibi, baturuka mu tundi duce.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ibi nyuma yuko bivuzwe ko muri uyu Mudugudu wa Kabenda mu Kagari ka Cyarubanda mu Murenge wa Munyiginya, hakomeje kugaragara urugomo rukabije rukorwa n’insoresore zananiranye.
Bamwe mu batuye muri aka gace, babwiye igitangazamakuru cyitwa BTN ko “umwana wese unaniye ababyeyi” mu tundi duce, “ahita aza gukodesha muri uyu Mudugudu”, bigatuma ibikorwa by’urugomo, birushaho kuba byinshi.
Abatuye muri uyu Mudugudu, bavuga ko hari ubusinzi bukabije bw’abanywa ibisindisha ubundi bakishora mu bikorwa biteza umutekano mucye mu baturage.
Umwe yagize ati “Hari igihe ujya kubona ukabona umuntu ntumuzi muri quartier wabaza n’Umuyobozi w’Umudugudu akakubwira ko atamuzi. Mu by’ukuri ibirara birahari tutazi aho bituruka.”
Undi muturage agira ati “Cyane ni urubyiruko rugenda ruva hirya no hino mu Mirenge itandukanye, bakaza bakahahurira bagakora urugomo […] bakaza bakarwana, urwo rugomo rukaza gutyo. Ni ukuvuga ngo umwana wananiye iwabo wenda nk’i Munyiginya araza hano muri Cyarubanda, kubera azi ko ari ho n’ibindi birara biri, bakahahurira, hasa nk’aho ari mu ihuriro ry’ibirara.”
Aba baturage bavuga ko ntako inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zitagize ngo zihangane n’uru rubyiruko ariko bikaba byarananiranye, bagasaba ko hakwiye gushyirwa inzego z’umutekano zigahangana na bo mu buryo bwihariye.
Polisi y’u Rwanda igira icyo ivuga kuri iki kibazo, yatangaje ko yakinjiyemo, ndetse ko aba mbere bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa bibangamira abatuye muri aka gace, bamaze gutabwa muri yombi.
Uru rwego rwagize ruti “Polisi ifatanyije n’abaturage yakurikiranye iki kibazo cy’urugomo n’ubusinzi muri aka gace. Hamaze gufatwa abarenga 10 kandi ibikorwa byo gukurikirana abandi bacyekwa birakomeje.”
Polisi y’u Rwanda yoboneyeho gusaba abaturage kwirinda kwishora muri ibi bikorwa bibi by’ubusinzi n’urugomo, kuko uru rwego rwabihagurukiye, bityo ko ababirimo bazafatwa bakabiryozwa hakurikijwe amategeko.
RADIOTV10