Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka abagizweho ingaruka n’intambara yo muri Gaza.
Byatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025, rivuga ko n’ubundi iyi nkunga yatanzwe ku bufatanye bwayo n’Ubwami bw’Aba- Hashemite ba Jordan.
Iri tangazo rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda mu bufatanye na Hashemite Kingdom of Jordan, muri iki cyumweru, hoherejwe imizigo ibiri y’ibikoresho by’ububatazi byagenewe gufasha abo muri Gaza.”
Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rutanze imfashanyo yo gufasha abagizweho ingaruka n’intambara yo mu Ntara ya Gaza muri Palestine, ya Israel n’Umutwe wa Hamas.
Izi mfashanyo zatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda zirimo iya toni 20 zigizwe n’ibiribwa n’imiti, yaherukaga gutanga muri Gicurasi 2025, na bwo yanyujijwe mu muryango Jordan Hashemite Charity Organization.
Kuri iyi nshuro, Guverinoma y’u Rwanda yatanze toni 40 nk’uko bigaragazwa n’itangazo yashyize hanze na yo igizwe n’ibiribwa n’imiti, n’ubundi “byakiriwe na Amman wo mu Muryango Jordan Hashemite Charity Organization.”
Mu kwezi k’Ugushyingo 2024, Guverinoma y’u Rwanda na bwo yari yatanze inkunga yo gufasha abo muri Gaza bagizweho ingaruka n’iriya ntambara, aho icyo gihe bwo hari hatanzwe toni 19 z’ibiribwa byarimo n’ibigenewe abana.
Ni mu gihe mu mwaka wa 2023, u Rwanda na bwo rwari rwatanze izindi toni 16 zari zirimo ibiribwa, ibinyobwa ndetse n’imiti, na byo byo gufasha abari mu kaga kubera iriya ntambara.

RADIOTV10