Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari i Doha muri Qatar ahabera ibiganiro bihuza Guverinoma ya DRC na AFC/M23.
Amakuru dukesha Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, avuga ko Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Rwanda, Dr. Vincent Biruta na mugenzi we wa DRC, Jacquemain Shabani bageze i Doha, aho bitabiriye ibiganiro bimaze igihe bihuza Guverinoma ya Congo Kinshasa n’Ihuriro AFC/M23
Iki gitangazamakuru kivuga ko aba Baminisitiri bitabiriye ibi biganiro nk’ikimenyetso cy’uko bigeze ku rwego rwo hejuru hagati y’impande ziri muri ibi biganiro (Guverinoma ya DRC na AFC/M23), aho aba bagiye guhagararira Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC) biherutse no gushyira umukono ku masezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington DC tariki 27 Kamena 2025.
Muri aya masezerano, impande zombi kandi zisabwa gushyigikira ibiganiro biri guhuza Guverinoma ya DRC na AFC/M23 biri kubera i Doha, ndetse n’ingamba zigamije kwambura no gusubiza mu buzima busanzwe abo mu mitwe yitwaje intwaro.
RFI ivuga ko amakuru ifite, ari uko aba bamwe mu bagize Guverinoma z’u Rwanda na DRC, batumiwe n’Umuhuza ari we Guverinoma ya Qatar, ariko ko batagiye nk’abagiye kugira uruhare muri ibi biganiro.
Nanone kandi iki gitangazamakuru kivuga ko ibiganiro biri kubera i Doha, bigeze mu cyiciro cyo gusasa inzobe no kujya mu mizi y’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, aho ibiganiro byo muri iki cyiciro bisaba kwihangana n’ubushishozi bihanitse.
Bivugwa kandi ko Guverinoma ya Qatar yamaze gushyikirizwa impande zombi (DRC na AFC/M23) inyandiko y’umushinja w’amasezerano y’amahoro yifuzwa gusinywa, ikaba imaze guhidnurwa inshuro nyinshi bitewe n’ibyo buri ruhande rusaba.
Perezida Kagame, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru mu cyumweru gishize, yagarutse kuri ibi biganiro biri kubera i Doha muri Qatar, aho yavuze ko byaje bikurikira guhura kwe na Perezida Felix Tshisekedi wa DRC.
Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa ibyo rwemeye byose mu masezerano rwasinyanye na DRC, ariko ko nanone bizaterwa n’uburyo izindi mpande zizabikora nka DRC yakunze kugaragaza ubushake bucye.
RADIOTV10