Itsinda ry’intumwa 18 ziturutse muri Uganda zoherejwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala, zasuye Polisi y’u Rwanda, zishima ikoranabuhanga ryifashishwa n’uru rwego mu gucunga umutekano wo mu muhanda.
Iki gikorwa cyo gusura Polisi y’u Rwanda, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025, ku cyicaro Gikuru cy’uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo.
Iri tsinda ry’abantu 18 bari mu rugendo shuri mu Rwanda, ryakiriwe na Komiseri ushinzwe Ibikorwa bya Polisi n’ituze rusange; CP George Rumanzi, mu izina ry’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.
Mu kiganiro yagejeje ku bagize iri tsinda, CP George Rumanzi, yabasobanuriye uko u Rwanda ari Igihugu gifite umutekano ugaragarira buri wese biturutse ku buyobozi bw’icyerekezo butanga umurongo ufatika wo guharanira ko Abanyarwanda bakora imirimo yabo bizeye umutekano.
Yagize ati “Twihutiye kuvugurura imikorere hibandwa ku gukumira impanuka zo mu muhanda binyuze mu bufatanye n’abaturage mu kwicungira umutekano hagamijwe kugabanya impanuka n’ibyaha muri rusange.”
Yagarutse ku ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake bifashwishwa mu bikorwa binyuranye byo kunganira polisi mu gukumira ibyaha, avuga ko rigira uruhare runini mu gutuma umutekano mu Rwanda urushaho kuba ntamakemwa.
Ati “Hashinzwe kandi n’amatsinda yo kurwanya ibyaha cyane mu mashuri yisumbuye, hashyirwaho imboni z’impinduka zigizwe n’abanyuze mu bigo ngororamuco, ibyo byose bigaragaza ko umubare munini w’urubyiruko utagira uruhare mu byaha ahubwo wiyemeje guharanira umutekano w’Igihugu na gahunda z’iterambere.”
Mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byagaragarijwe abagize iri tsinda, harimo camera zifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda, zagize uruhare runini mu kugabanya impanuka zakundaga guterwa n’umuvuduko ukabije w’abatwara ibinyabiziga.
John Mary Ssebuwufu uyoboye iri tsinda ryaturutse muri Uganda, yashimye Polisi y’u Rwanda, ku buryo bugezweho ikoresha mu gucunga umutekano wo mu muhanda.
Yavuze ko ibyo bagaragarijwe na Polisi y’u Rwanda, ari isomo rikomeye rishoboza kuzafasha imikorere y’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali no mu bindi bice bya Uganda.


RADIOTV10