Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

radiotv10by radiotv10
14/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hari ibihano biteganyijwe mu gihe amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na DRC atakubahirizwa.

Ambasaderi Lucy Tamlyn yabitangarije Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RIF kuri uyu wa Mbere, nyuma y’ibyumweru bibiri Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC zishyize umukono ku masezerano y’amahoro i Washington DC, zibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za America.

Uyu mudipolomate wa Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ko mu gihe impande zitashyira mu bikorwa ibyo zemeye muri ariya masezerano, hateganyijwe “ingamba z’ibihano.”

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakunze kurenga ku byo yabaga yemeye mu masezerano yagiye asinywa n’ubundi hagati yayo n’iy’u Rwanda.

Ambasaderi Lucy Tamlyn yatangaje ko Igihugu cye cya USA cyifuza ko amakimbirane amaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa DRC arangira burundu, kandi ko cyiteguye gukora ibishoboka byose

Ati “Ni yo mpamvu Leta Zunze Ubumwe za America ishimangira ko aya masezerano y’amahoro ashyirirwaho ingengabihe ndetse akanashyirirwaho gahunda y’uburyo azashyirwa mu bikorwa. Gahunda yo kuyashyira mu bikorwa irateguye kandi yaratangiye, harimo gushyiraho urwego rwa gisirikare ruhuriweho, ruri guhuza ibikorwa byo kurandura FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi ndifuza kubabwira ko aya masezerano asobanutse. Twaranabivuze ku mugaragaro ko hazabaho ingaruka mu gihe hatabayeho kuyubahiriza: hari ingamba z’ibihano, urugero nk’ibihano mu bukungu bizafatwa ndetse n’ibyo mu rwego rwa dipolomasi.”

Amb. Lucy Tamlyn yagarutse kuri kimwe mu bikorwa biri mu rwego rw’ubukungu, aho yavuze ko hari umushinga wa Miliyoni 760 USD w’urugomero rw’amashanyarazi ruzatanga amashanyarazi mu Bihugu bitatu: DRC, u Rwanda n’u Burundi, aho yavuze ko “Hakenewe amahoro kugira ngo rukore.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire wanahagarariye u Rwanda ubwo hasinywaga aya masezerano, aherutse gutangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere, ariko hari n’impungenge kubera uburyo DRC yakunze kwitwara mu gushyira mu bikorwa amasezerano Ibihugu byombi byagiye bisinyana.

Yagarutse ku bimenyetso biri kugaragara ubu, birimo kuba Congo ikomeje kuzana abandi bacancuro ndetse inatumiza intwaro hanze zirimo izikomeye zifashishwa mu ntambara.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − seven =

Previous Post

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Next Post

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo
MU RWANDA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

12/01/2026
Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.