Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hari ibihano biteganyijwe mu gihe amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na DRC atakubahirizwa.
Ambasaderi Lucy Tamlyn yabitangarije Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RIF kuri uyu wa Mbere, nyuma y’ibyumweru bibiri Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC zishyize umukono ku masezerano y’amahoro i Washington DC, zibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za America.
Uyu mudipolomate wa Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ko mu gihe impande zitashyira mu bikorwa ibyo zemeye muri ariya masezerano, hateganyijwe “ingamba z’ibihano.”
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakunze kurenga ku byo yabaga yemeye mu masezerano yagiye asinywa n’ubundi hagati yayo n’iy’u Rwanda.
Ambasaderi Lucy Tamlyn yatangaje ko Igihugu cye cya USA cyifuza ko amakimbirane amaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa DRC arangira burundu, kandi ko cyiteguye gukora ibishoboka byose
Ati “Ni yo mpamvu Leta Zunze Ubumwe za America ishimangira ko aya masezerano y’amahoro ashyirirwaho ingengabihe ndetse akanashyirirwaho gahunda y’uburyo azashyirwa mu bikorwa. Gahunda yo kuyashyira mu bikorwa irateguye kandi yaratangiye, harimo gushyiraho urwego rwa gisirikare ruhuriweho, ruri guhuza ibikorwa byo kurandura FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Ikindi kandi ndifuza kubabwira ko aya masezerano asobanutse. Twaranabivuze ku mugaragaro ko hazabaho ingaruka mu gihe hatabayeho kuyubahiriza: hari ingamba z’ibihano, urugero nk’ibihano mu bukungu bizafatwa ndetse n’ibyo mu rwego rwa dipolomasi.”
Amb. Lucy Tamlyn yagarutse kuri kimwe mu bikorwa biri mu rwego rw’ubukungu, aho yavuze ko hari umushinga wa Miliyoni 760 USD w’urugomero rw’amashanyarazi ruzatanga amashanyarazi mu Bihugu bitatu: DRC, u Rwanda n’u Burundi, aho yavuze ko “Hakenewe amahoro kugira ngo rukore.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire wanahagarariye u Rwanda ubwo hasinywaga aya masezerano, aherutse gutangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere, ariko hari n’impungenge kubera uburyo DRC yakunze kwitwara mu gushyira mu bikorwa amasezerano Ibihugu byombi byagiye bisinyana.
Yagarutse ku bimenyetso biri kugaragara ubu, birimo kuba Congo ikomeje kuzana abandi bacancuro ndetse inatumiza intwaro hanze zirimo izikomeye zifashishwa mu ntambara.
RADIOTV10