• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abadepite basabye ibisobanuro BDF yatswe inguzanyo n’abahinzi ikayibaha abo bari guhingira rimwe barasaruye

radiotv10by radiotv10
16/07/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abadepite basabye ibisobanuro BDF yatswe inguzanyo n’abahinzi ikayibaha abo bari guhingira rimwe barasaruye
Share on FacebookShare on Twitter

Abadepite bagize Komisiyo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta PAC, babajije Ikigega BDF gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, impamvu inguzanyo cyakwa, zitinda gutangwa, batanga urugero rw’abahinzi bayatse bakayihabwa nyuma y’iminsi 271.

Iki Kigega cyashinzwe muri 2011 gifite inshingano zo gufasha imishinga mito n’iciriritse kubona inguzanyo. Iyo mishingairimo n’ubuhinzi n’ubworozi.

Gusa raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’Ingengo y’Imari warangiye wa 2024-2025, igaragaje ko iki kigo cyagize ubukerererwe bukabije mu guha abahinzi inguzanyo bari basabye.

Ibi byagarutsweho n’Abadepite bagize PAC ubwo ubuyobozi bw’iki Kigega BDF bitabaga iyi Komisiyo imaze iminsi yumva ibisobanuro by’Ibigo n’inzego za Leta byagaragaweho amakosa y’imicungire n’imikoreshereze y’imari ya Leta muri iyi Raporo y’Umugenzuzi w’Imari.

Depite Mussolin Eugene yagize ati “Gutinda mu kwemeza inguzanyo igihe kirekire kandi zishingiye ku buhinzi, icyo cyo giteye impugenge, ntanze urugero hari abari basabye  inguzanyo y’asaga miliyoni 17 ariko iyi nguzanyo ikerererwa kwemezwa ku minsi igera kuri 271, ubanza igihe cyo guhinga no gutera kiba kirangiye ndetse uwahinze aba yejeje yanasaruye.”

Akomeza agira ati “Tukibaza rero BDF impamvu bitinda mu kwemeza inguzanyo cyane cyane izijya mu buhinzi bakidusobanurire, dukore iki kugira ngo iyi mishinga yitabweho Igihugu kibone ibyo kurya?”

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent yemeye ko ubu bukerererwe bukigarara, gusa avuga ko bashyizeho ingamba kubikosora.

Yagize ati “Muri rusange rero icyo navuga ni uko hari ubukererwe bukigaragara muri serivise zimwe na zimwe zihariye, icyo nk’ubuyobozi tugomba kwiyemeza ni ukugabanya ubukererwe byashoboka bukavaho.”

Yakomeje agira ati “Ingamba rero twashyizeho, icya mbere ni ugushyiraho amabwiriza agenga imitangire ya serivise tukayagaragariza abatugana bose, icya kabiri ni uko twashyizeho abakozi badukurikiranira buri munsi uko serivise itangwa.”

Si ubwa mbere iki Kigega kigaragarwaho amakosa y’imicungire y’imishinga, kuko na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta iheruka ya 2023-2024, igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2020 kugeza muri 2024 BDF yagombaga kwishingira inguzanyo z’imishinga 2 733 buri mwaka, ariko kugeza mu 2023 bari bamaze kwishingira imishinga 5 418 bingana na 49,6%.

Vincent Munyeshyaka yemeye ko muri BDF hakirimo ubukererwe ariko ko hashyizweho ingamba

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Next Post

Turakubaha ariko ntitugutinya- Abatavuga rumwe na Perezida wa Kenya bakamejeje

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Turakubaha ariko ntitugutinya- Abatavuga rumwe na Perezida wa Kenya bakamejeje

Turakubaha ariko ntitugutinya- Abatavuga rumwe na Perezida wa Kenya bakamejeje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.