Sunday, September 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hashyizwe hanze umugambi ukekwa kuri General Tshiwewe wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za DRCongo

radiotv10by radiotv10
16/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hashyizwe hanze umugambi ukekwa kuri General Tshiwewe wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu, akekwaho umugambi wo gushaka kwivugana Umukuru w’Igihugu, ndetse ko mu mabazwa yakorewe uyu Mujenerali atigeze abihakana.

Hari hamaze iminsi havugwa amakuru ko Lieutenant-Général Christian Tshiwewe na bamwe mu bajenerali muri FARDC batawe muri yombi n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare muri Congo, ndetse havugwa ko bari mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi buriho.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru ACTUALITE.CD, avuga ko Augustin Kabuya, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya UPDS rya Perezida Tshisekedi, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nyakanga 2025, yatangaje ko uyu wahoze ari Umugaba Mukuru wa FARDC akekwaho umugambi wo gushaka kwivugana Perezida Félix Tshisekedi.

Yagize ati “Umunsi hatabwaga muri yombi uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo Christian Tshiwewe, nabonye abantu bavuga ngo: murabona hatangiye gufungwa abajenerali bo mu muryango umwe. Mwumve neza, none se ubwo Perezida Félix Tshisekedi yazamuraga abajenerali, yabikoraga mu izina ry’imiryango bakomokamo? Ariko imvugo nk’izo zituruka he? Ikigaragara abantu ntabwo babona uburemere bw’iki kibazo, ni gute umuntu yicara akavuga ibintu nk’ibyo nyuma y’ibyo we n’abambari be bagerageje kwica umuntu, umubyeyi w’umuryango, umubyeyi mukuru, w’urwego rwa mbere mu Gihugu?

Augustin Kabuya, yavuze ko mu mabazwa yakorewe General Christian Tshiwewe, imbere y’inzego z’umutekano, atigeze ahakana uyu mugambi akekwaho.

Ati “Ni ukuvuga ko na we ubwe yicaye akiyemeza ko agiye kumwica. Yewe na mbere yo kwica inkoko, wari ukwiye no kubanza ukabitekerezaho, none abantu bose tumuri inyuma, ntibategekereza uko bazivana muri ako kaga? Ese tuzabakomera amashyi?”

Umugaba Mukuru w’Ingabo za DRC, Lieutenant-Général Jules Banza Mwilambwe, mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yagarukaga ku Bajenerali baherutse gutabwa muri yombi, yavuze ko bitagizwemo uruhare n’ubutabera bwa Gisirikare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − eight =

Previous Post

Inzego zinjiye mu kibazo cyavugishije benshi cya Hoteli ivugwaho serivisi zihabanye n’uko igaragara inyuma

Next Post

DRC: Former Army Chief General Tshiwewe accused of plotting to assassinate President Tshisekedi

Related Posts

France: The Nicolas Sarkozy trial or the Roger Rabbit syndrome?

France: The Nicolas Sarkozy trial or the Roger Rabbit syndrome?

by radiotv10
27/09/2025
0

In the cult film “Who Framed Roger Rabbit?”, a cartoon character is accused of murder and must prove his innocence...

Netanyahu wa Israel yagaragarijwe ko atishimiwe mu nama y’abayobozi b’Isi

Netanyahu wa Israel yagaragarijwe ko atishimiwe mu nama y’abayobozi b’Isi

by radiotv10
26/09/2025
0

Mu Nteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye iri kubere i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, ubwo Minisitiri...

Ubutumwa Kamerhe yahaye uwamusimbuye ku Buyobozi bw’Inteko ya Congo bwagarutse kuri Tshisekedi

Ubutumwa Kamerhe yahaye uwamusimbuye ku Buyobozi bw’Inteko ya Congo bwagarutse kuri Tshisekedi

by radiotv10
26/09/2025
0

Umunyapolitiki Vital Kamerhe, uherutse kwegura ku mwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye uwamusimbuye...

Intambara imaze imyaka ibiri yabaye ingingo y’umunsi mu nama ihurije hamwe Isi yose

Intambara imaze imyaka ibiri yabaye ingingo y’umunsi mu nama ihurije hamwe Isi yose

by radiotv10
25/09/2025
0

Ikibazo cy’intambara ya Israel n'umutwe wa Hamas muri Gaza cyiganje mu Nteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye, aho benshi bifuza...

Umuryango Mpuzamahanga wagize icyo usaba Cameroon ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bafunzwe

Umuryango Mpuzamahanga wagize icyo usaba Cameroon ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bafunzwe

by radiotv10
24/09/2025
0

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, wasabye ubutegetsi bwa Cameroon gufungura abantu 36 batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki Gihugu...

IZIHERUKA

Amashirakinyoma kuri Video yatumye umugabo ahabwa urw’amenyo kubera iby’imperuka n’ibyo benshi batamenye
MU RWANDA

Amashirakinyoma kuri Video yatumye umugabo ahabwa urw’amenyo kubera iby’imperuka n’ibyo benshi batamenye

by radiotv10
28/09/2025
0

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

What Rwandans expect from the new Digital ID to be issued next year

27/09/2025
Amagare-Kigali: Umunya-Espagne atwaye Shampiyono y’Isi mu Bangavu, Umunya-Ethiopia n’Abanyarwandakazi 2 bakora amateka

Amagare-Kigali: Umunya-Espagne atwaye Shampiyono y’Isi mu Bangavu, Umunya-Ethiopia n’Abanyarwandakazi 2 bakora amateka

27/09/2025
Hasobanuwe iby’uburwayi bwari amayobera bw’umukinnyi ngenderwaho wa APR utazakina imikino ibiri ya Pyramids

Hasobanuwe iby’uburwayi bwari amayobera bw’umukinnyi ngenderwaho wa APR utazakina imikino ibiri ya Pyramids

27/09/2025
France: The Nicolas Sarkozy trial or the Roger Rabbit syndrome?

France: The Nicolas Sarkozy trial or the Roger Rabbit syndrome?

27/09/2025
The secret life of introverts in a loud world

The secret life of introverts in a loud world

27/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Former Army Chief General Tshiwewe accused of plotting to assassinate President Tshisekedi

DRC: Former Army Chief General Tshiwewe accused of plotting to assassinate President Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amashirakinyoma kuri Video yatumye umugabo ahabwa urw’amenyo kubera iby’imperuka n’ibyo benshi batamenye

What Rwandans expect from the new Digital ID to be issued next year

Amagare-Kigali: Umunya-Espagne atwaye Shampiyono y’Isi mu Bangavu, Umunya-Ethiopia n’Abanyarwandakazi 2 bakora amateka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.