Inama y’Abaminisitiri yashyize mu nshingano Abayobozi banyuranye, barimo Gatabazi Jean Marie Vianney wigeze kuba muri Guverinoma, na Maj Gen (Rtd) Jacques Nziza wabaye mu Buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bahawe inshingano muri Komisiyo yo Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.
Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025, yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahaye inshingano abayobozi banyuranye.
Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Vincent Karega wigeze guhagararira u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Afurika y’Epfo, yagizwe Ambasaderi muri Algeria, naho Innocent Muhizi ahabwa guhagararira u Rwanda muri Singapore.
Mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Alphonsine Mirembe yagizwe Umunyamabanga Mukuru.
Muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Muhammed Semakula yagizwe Umunyamabanga Uhoraho, ndetse na Sophie Nzabananima agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange.
Muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Gisele Umuhumuza wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa WASAC yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, mu gihe Canoth Manishimwe yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange.
Muri Minisiteri y’Ibidukikije, Fidele Bingwa yagizwe Umunyamabanga Uhoraho, naho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera na we agirwa Umunyamabanga Uhoraho asimbura Uwayezu Francois Regis wari umaze amezi arindwi kuri izi nshingano.
Muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Aristarque Ngoga yagizwe Umunyamabanga Uhoraho.
Mu rwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru, Prudence Biraboneye yagizwe Umunyamabanga Mukuru, mu gihe muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Amb. Jeanine Kambanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru. Mu Kigo Gishinzwe Amazi, Dr. Asaph Kabanda yagizwe Umuyobozi Mukuru.
Muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari abasirikare, Valerie Nyirahabineza yakomeje kuba Perezida wayo, Maj Gen (Rtd) Jacques Nziza wigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, agirwa Visi Perezida w’iyi Komisiyo.
Muri iyi Komisiyo kandi hashyizweho abagize Inama y’Abakomiseri, barimo Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akanagira indi myanya irimo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Hari kandi abandi bagize Inama y’Abakomiseri muri iyi Komisiyo, ari bo Dancille Nyirarugero, na Jacqueline Muhongayire.
Muri Komisiyo Ishinzwe Ivugurura ry’Amategeko, Claudine Dushimimana wari Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu, yagizwe Perezida w’iyi Komisiyo, na Andre Bucyana agirwa Umunyamabanga Mukuru.



ABAYOBOZI BOSE BASHYIZWE MU MYANYA
RADIOTV10