Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

radiotv10by radiotv10
18/07/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha cyo gusambanya mu bihe bitandukanye umwana w’imyaka 15, ahakana icyaha, gusa akemera ko afata uwo mwana nk’inshuti ye.

Uyu mugabo akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga yamaze gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye.

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko uyu mugabo wo mu Karere ka Muhanga, yafatiwe iki cyemezo tariki 15 Nyakanga 2025 nyuma yuko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rusanze hari impamvu zikomeye zo gutuma akekwaho iki cyaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko “Uregwa akurikiranyweho ko kuba mu bihe bitandukanye yagiye asambanya uyu mwana, amushukishije amafaranga yamuhaga uko bahuraga.”

Bukomeza bugira buti “Mu kwiregura, mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha, yahakanye iki cyaha avuga ko ntacyo yigeze akora; akemera ko yafataga uyu mwana nk’inshuti ye kandi ko yari n’inshuti y’umuryango w’uyu mwana.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + fourteen =

Previous Post

Rayon Sports nyuma yo kuregwa n’uwari kapiteni wayo hari undi mukinnyi wayitangiye ikirego

Next Post

Eng.- AFC/M23 sends a message to DRC Government and warns the Burundian army

Related Posts

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

by radiotv10
29/10/2025
0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye Inama muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagaragaje ko mu kubungabunga ibidukikije...

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

by radiotv10
29/10/2025
0

Nyuma yuko hagaragaye umwana ufite ubumuga akina umupira w’amaguru na bagenzi be batabufite akagaragaza impano idasanzwe, bigakora benshi ku mutima,...

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

by radiotv10
29/10/2025
0

Impuguke mu buzima n’imiyoborere, ziravuga ko imyitwarire y’ubusinzi ikomeje kugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda ihangayikishije, zigasaba Leta kugira icyo ikora...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

by radiotv10
29/10/2025
0

Umusore w’imyaka 33 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, akurikiranyweho kwica nyina babanaga, amuziza kuba yaranze...

Nyamagabe: Uruganda rw’abashinwa rwashyize mu kaga ubuzima bwe none arasaba ubuyobozi kubyinjiramo

Nyamagabe: Uruganda rw’abashinwa rwashyize mu kaga ubuzima bwe none arasaba ubuyobozi kubyinjiramo

by radiotv10
29/10/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, aravuga ko atakibasha kubonera ibitotsi mu nzu ye yiyubakiye nyuma...

IZIHERUKA

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa
AMAHANGA

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa

by radiotv10
29/10/2025
0

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

29/10/2025
Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

29/10/2025
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

29/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Umuvugizi wa M23 avuga ku bihano America yamufatiye rimwe na Gen.(Rtd) Kabarebe

Eng.- AFC/M23 sends a message to DRC Government and warns the Burundian army

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.