Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha cyo gusambanya mu bihe bitandukanye umwana w’imyaka 15, ahakana icyaha, gusa akemera ko afata uwo mwana nk’inshuti ye.
Uyu mugabo akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga yamaze gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye.
Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko uyu mugabo wo mu Karere ka Muhanga, yafatiwe iki cyemezo tariki 15 Nyakanga 2025 nyuma yuko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rusanze hari impamvu zikomeye zo gutuma akekwaho iki cyaha.
Ubushinjacyaha buvuga ko “Uregwa akurikiranyweho ko kuba mu bihe bitandukanye yagiye asambanya uyu mwana, amushukishije amafaranga yamuhaga uko bahuraga.”
Bukomeza bugira buti “Mu kwiregura, mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha, yahakanye iki cyaha avuga ko ntacyo yigeze akora; akemera ko yafataga uyu mwana nk’inshuti ye kandi ko yari n’inshuti y’umuryango w’uyu mwana.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:
1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;
2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;
3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
RADIOTV10