Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi wacyo akoresha mu mvugo imutesha agaciro nk’aho yavuze ko ‘arutwa n’udahari’, Umuyobozi w’aka Karere yavuze ko imvugo yakoreshejwe muri iyi baruwa idakwiye, kandi ko ubuyobozi bugiye kubikurikirana.
Ni ibaruwa bigaraga ko yanditswe tariki 17 Nyakanga 2025, ifite impamvu igira iti “Kugawa”, yanditswe na Nambajimana Pie, Umuyobozi w’iri shuri avuga ko igamije kugaya Iradukunda Benjamin usanzwe ashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Animategu).
Uyu Muyobozi w’Ishuri avuga ko uku kugaya bishingiye kuri raporo yakozwe n’abahagarariye akanama gashinzwe gukurikirana amakosa muri iki Kigo giherereye mu Murenge wa Rwimbogo.
Uyu muyobozi w’iri shuri agira ati “Tukwandikiye tukugaya imyitwarire y’ubugwari ugaragaza mu kazi ushinzwe. Imikorere yawe rwose iragayitse kuko nta gutekereza ushyira mu byo ukora no mu byo uvuga, nta bushake, nta rukundo rwo gukurikirana ibyo wakagombye kuba ukurikirana ngo bigende neza.”
Akomeza agira ati “Turakugaya mu ruhame rw’abandi bakozi ba C.L Gashonga TSS. Uragawe, umugayo ukuriho kuko nta musaruro utanga. Abo duhaye kopi bose bakugaye kuko urutwa n’udahari. Uko tukuzi, kugawa biragushimishije wigurire icupa.”
Kuri iyi nyandiko, bigaragara ko yamenyeshejwe abayobozi banyuranye barimo Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Rusizi, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko na bo iyi baruwa bayibonye “Nubwo uriya wanditse ibaruwa ntaho bigaragara ko yahaye kopi ubuyobozi bw’Akarere.”
Akomeza agaya uyu muyobozi wa kiriya kigo, kubera imvugo yakoresheje muri iriya baruwa kuko idakwiye.
Ati “Icyo twayivugaho ni uko imvugo yakoreshejwe muri iriya nyandiko imeze kuriya ntikwiriye kuba yakoreshwa n’Umunyarwanda cyangwa se n’undi wese wiyubaha kandi ukwiriye kubaha na mugenzi we.”
Avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikirana iby’iki kibazi, kugira ngo hamenyekane intandaro ya byose ubundi bisesengurwe hazanafatwe icyemezo.
Ati “Ndetse na ba nyiri ubwite duhure na bo tumenye ibirenze ku biri muri iriya baruwa, ibizavamo bizatume hafatwa imyanzuro hakurikijwe icyo amategeko ateganya ku bijyanye n’abakozi ba Leta, by’umwihariko abo mu burezi.”
Bamwe mu bagiye basangiza abandi iyi baruwa ku mbuga nkoranyambaga, banenze imvugo yakoreshejwe n’umuyobozi wa ririya shuri, kuko itesha agaciro uwo yandikiwe.
RADIOTV10