Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

radiotv10by radiotv10
28/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye ubwicanyi bwakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF/NALU bwakorewe abaturage b’abasivile 47 biciwe muri Kiliziya ya Komanda iherereye muri Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri, rivuga ko ibi byose ari ingaruka zo kuba ubutegetsi bwa Congo budashoboye, bityo ko ibi biha umukoro iri Huriro gushyiraho ubutegetsi bufatika mu Gihugu hose.

Ni ubwicanyi bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Nyakanga muri iriya Kiliziya iherereye muri Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka; mu butumwa yatanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, yatangaje ko iri Huriro “ryamaganye ryivuye inyuma ubwicanyi bwakorewe abaturage 47 dusangiye Igihugu, bwakozwe na ADF/NALU kuri iki Cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025 muri Kiliziya ya Komanda muri Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri.”

Yakomeje agira ati “Ubushobozi bucye bw’ubutegetsi bwa Kinshaha mu kurinda abaturage b’abasivile buratuma AFC/M23 igomba kugarura ubutegetsi bushikamye mu bice byose bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Ubu bwicanyi kandi bwanamaganywe n’Umuryango w’Abibumbye nk’uko byatangajwe na Vivian van de Perre, Intumwa Yihariye Yungirije y’Umunyamabanga wa UN akaba ari n’Umuyobozi w’Agateganyo wa MONUSCO.

Vivian van de Perre yagize ati “Ibi bitero byibasira abasivile batagira kivurira, byumwihariko bikorerwa aho abantu basengera, ni ukwigomeka kandi bihonyora amahame yose y’Uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira mpuzamahanga bw’ikiremwamuntu.”

Uyu muyobozi w’Agateganyo wa MONUSCO yakomeje ubutumwa bwe avuga ko ku bufatanye n’ubutegetsi bwa DRC bagiye gukaza imbaraga mu kurinda abaturage b’abasivile.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + fourteen =

Previous Post

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Next Post

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Related Posts

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

by radiotv10
28/07/2025
0

Mu biganiro byahuje Guverinoma y’Igihugu cya Thailand n’iy’icya Cambodia biherutse kwinjira mu mirwano ikarishye, zemeranyijwe ko ibi Bihugu bihagarika imirwano...

Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

by radiotv10
28/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riranenga Radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye, riyishinja kubogama no kutariha umwanya mu byo iritangazaho biryibasira, rikavuga ko...

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

by radiotv10
25/07/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko umuntu wese ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u...

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

by radiotv10
25/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruratangira kuburanisha urubanza ruregwamo Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu...

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

by radiotv10
24/07/2025
0

Pasiteri Marcelo Tunasi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu bakozi b’Imana bakurikirwa na benshi muri Afurika, yashyingiranywe...

IZIHERUKA

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future
IMIBEREHO MYIZA

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

by radiotv10
28/07/2025
0

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

28/07/2025
Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

28/07/2025
Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

28/07/2025
AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

28/07/2025
Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

28/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.