Minisitiri w’Ubutabera muri Senegal, Ousmane Diagne, yasabye ko hatangizwa ku mugaragaro iperereza ku bwicanyi n’ibindi bikorwa by’urugomo byabaye muri iki Gihugu hagati ya 2021 na 2024.
Iki cyemezo gikubiye mu ibaruwa Ousmane Diagne yandikiye Umushinjacyaha Mukuru muri Senegal, agamije gusaba ko hagaragazwa ibyabereye imvururu za politiki zabaye muri iyo myaka, aho abantu basaga 80 bahaburiye ubuzima, abandi benshi bagakomerekera mu bushyamirane bwabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano.
Umushinjacyaha Mukuru w’i Dakar, Ibrahima Ndoye, washinzwe kuyobora iri perereza, afite inshingano zo kugaragaza ababigizemo uruhare, gusesengura niba hari abakwiye gukurikiranwaho ibyaha, no kureba niba abaturage, inzego z’umutekano cyangwa niba abanyapolitiki hari ibyo bashobora kubazwa mu mategeko.
Uretse abahasize ubuzima, hari abaturage batangaje ko bafashwe ku ngufu n’abakorewe iyicarubozo mu gihe cy’imvururu, ibintu byongereye impungenge ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri iki Gihugu.
Ishyirwaho ry’iperereza riyobowe n’Umushinjacyaha Mukuru Ibrahima Ndoye, rifatwa nk’intambwe igamije gushyira ahabona ukuri, guha ubutabera abarenganye no gukuraho umuco wo kudahana.
Itegeko rihanaguraho abantu ibyaha (Amnesty law), ryemejwe mu minsi ya nyuma by’ubutegetsi bwa Perezida Macky Sall, rigateza impaka zikomeye muri iki Gihugu, ryari ryatumye Abanya-Senegal batakariza icyizere inzego z’ubutabera, icyakora inzobere mu by’amategeko zigaragaza ko ibyaha bikomeye cyane nk’iyicarubozo n’ubwicanyi bitashobora kwihishwa inyuma y’iryo tegeko.
Biteganyijwe ko abatangabuhamya ba mbere bazatumirwa mu rukiko mu gihe cya vuba kugirango batange ubuhamya bw’ibyabaye, by’umwihariko abakorewe iyicwarubozo n’imiryango y’abaguye muri izo mvururu zabaye icyo gihe.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10