Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

radiotv10by radiotv10
29/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubutabera muri Senegal, Ousmane Diagne, yasabye ko hatangizwa ku mugaragaro iperereza ku bwicanyi n’ibindi bikorwa by’urugomo byabaye muri iki Gihugu hagati ya 2021 na 2024.

Iki cyemezo gikubiye mu ibaruwa Ousmane Diagne yandikiye Umushinjacyaha Mukuru muri Senegal, agamije gusaba ko hagaragazwa ibyabereye imvururu za politiki zabaye muri iyo myaka, aho abantu basaga 80 bahaburiye ubuzima, abandi benshi bagakomerekera mu bushyamirane bwabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano.

Umushinjacyaha Mukuru w’i Dakar, Ibrahima Ndoye, washinzwe kuyobora iri perereza, afite inshingano zo kugaragaza ababigizemo uruhare, gusesengura niba hari abakwiye gukurikiranwaho ibyaha, no kureba niba abaturage, inzego z’umutekano cyangwa niba abanyapolitiki hari ibyo bashobora kubazwa mu mategeko.

Uretse abahasize ubuzima, hari abaturage batangaje ko bafashwe ku ngufu n’abakorewe iyicarubozo mu gihe cy’imvururu, ibintu byongereye impungenge ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri iki Gihugu.

Ishyirwaho ry’iperereza riyobowe n’Umushinjacyaha Mukuru Ibrahima Ndoye, rifatwa nk’intambwe igamije gushyira ahabona ukuri, guha ubutabera abarenganye no gukuraho umuco wo kudahana.

Itegeko rihanaguraho abantu ibyaha (Amnesty law), ryemejwe mu minsi ya nyuma by’ubutegetsi bwa Perezida Macky Sall, rigateza impaka zikomeye muri iki Gihugu, ryari ryatumye Abanya-Senegal batakariza icyizere inzego z’ubutabera, icyakora inzobere mu by’amategeko zigaragaza ko ibyaha bikomeye cyane nk’iyicarubozo n’ubwicanyi bitashobora kwihishwa inyuma y’iryo tegeko.

Biteganyijwe ko abatangabuhamya ba mbere bazatumirwa mu rukiko mu gihe cya vuba kugirango batange ubuhamya bw’ibyabaye, by’umwihariko abakorewe iyicwarubozo n’imiryango y’abaguye muri izo mvururu zabaye icyo gihe.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 4 =

Previous Post

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

Next Post

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

by radiotv10
30/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ko muri Gurupoma...

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

by radiotv10
30/07/2025
0

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika abanyamahanga gufungura ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego z’ingenzi z’ubukungu bw’iki Gihugu. Iki cyemezo cya...

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane mu matora agiye kuba muri iki Gihugu, kugira...

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

by radiotv10
30/07/2025
0

Ibihugu byo ku Mugabane w'u Burayi byemeranyije n’iby’Abarabu ko Palestine igomba kuba Igihugu cyigenga, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za...

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

by radiotv10
29/07/2025
0

Abasirikare batatu b’Ingabo za Uganda, bishwe n’impanuka yabereye mu Mujyi wa Bunia muri Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo....

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.