Tuesday, October 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC: Ishyaka rya Kabila ryagaragaje igiteye impungenge nyuma yuko atangiye kuburanishwa

radiotv10by radiotv10
04/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRC: Ishyaka rya Kabila ryagaragaje igiteye impungenge nyuma yuko atangiye kuburanishwa
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyaka FCC (Front Commun pour le Congo) rya Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’umwuka mubi wa Politiki uri muri iki Gihugu uri kuzamurwa n’ubutegetsi buriho bwatangiye kuburanisha uyu munyapolitiki mu rubanza ryise ko rutanyuze mu mucyo.

Iri shyaka FCC rivuga ko iki Gihugu kiri kunyura mu bibazo bikomeye bya politiki, bihonyora amahame y’Igihugu kigendera ku mategeko, ku buryo byatera impungenge ahazaza h’Abanyekongo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri shyaka, ryamaganiramo urubanza ruregwamo Joseph Kabila rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Iri shyaka rivuga ko uku gurikirana Kabila bigamije kumusibira amayira mu rugendo rwe rwa Politiki, ryatangaje ko uru rubanza rugamije guhungabanya umwuka wa politiki, kandi rukaba rushobora gutiza umurindi ibibazo biri mu Gihugu.

Joseph Kabila watangiye kuburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, aregwa ibyaha bikomeye, birimo kugambanira Igihugu, kugira uruhare mu mitwe yigometse ku butegetsi, Ibyaha by’Intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, ibyaha bishingiye ku gushinjwa gufasha ihuriro AFC/M23.

Itangazo ry’iri shyaka ry’uyu munyapolitiki rivuga ko “Joseph Kabila ni impirimbanyi y’amahoro, ishyize imbere ubumwe bw’Igihugu kandi yiteguye gukoresha ubunararibonye bwe mu miyoborere y’Igihugu.”

Iri shyaka riri mu mitwe ya politiki ikomeye itavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, rivuga ko ryafashe ingamba zikomeye zo kwamagana ryivuye inyuma ubu buryo bwo kugira Ubutabera igikoresho cya politiki.

Iri shyaka kandi rirahamagarira abanyagihugu guhuza imbaraga, kandi rigasaba ko ubutegetsi bugomba kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bww’Abanyapolitiki bose, barimo n’abatavuga rumwe na bwo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 5 =

Previous Post

Undi Munyarwanda mu munani baburanishijwe kuri Jenoside boherejwe muri Niger yapfuye nyuma y’abandi babiri

Next Post

Ubutumwa bw’agahinda bw’umunyamakuru Mike Karangwa nyuma yo gupfusha umwana

Related Posts

Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

by radiotv10
06/10/2025
0

Bwa mbere umwimukira yageze ku Mugabane w’u Burayi akoresheje umutaka ufasha abantu kuguruka mu kirere bunazwi ku basirikare, ibintu byagaragaye...

Ibitegerejwe ku meza y’ibiganiro bya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bigiye gusubukurwa

Ibitegerejwe ku meza y’ibiganiro bya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bigiye gusubukurwa

by radiotv10
06/10/2025
0

Ibiganiro by’imishyikirano hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, bigiye gusubukurwa, byitezweho kuganirirwamo ingingo zikomeje kugorana...

Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
06/10/2025
0

Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabyutse...

Urugendo rwo kurangiza intambara hagati ya Israël na Hamas rwasubukuriwe muri Afurika

Urugendo rwo kurangiza intambara hagati ya Israël na Hamas rwasubukuriwe muri Afurika

by radiotv10
06/10/2025
0

Abayobozi ba Israël na Hamas bageze i Cairo mu Misiri, kugira ngo baganire ku mugambi w’amahoro wa Perezida wa Leta...

Ubutumwa Gen.Makenga yagejeje ku bakomando 9.000 binjiye muri AFC/M23 batumye yakira 16.000 mu kwezi kumwe

Ubutumwa Gen.Makenga yagejeje ku bakomando 9.000 binjiye muri AFC/M23 batumye yakira 16.000 mu kwezi kumwe

by radiotv10
06/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwinjije mu gisirikare cyaryo abandi basirikare 9 350 bakurikiye abandi...

IZIHERUKA

Soft skills that make you look confident without speaking
IMIBEREHO MYIZA

Soft skills that make you look confident without speaking

by radiotv10
06/10/2025
0

Kigali: Ibyagaragaye ahabonetse umurambo w’umusore byatumye hari igikekwa

Umunyeshuri wa kaminuza wiyahuye yasize urwandiko rurimo ubutumwa yageneye urubyiruko rw’u Rwanda

06/10/2025
Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo mpuzamahanga

Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo mpuzamahanga

06/10/2025
Perezida Kagame yibukije abayobozi basubiramo amakosa kenshi ikiba kibategereje

Perezida Kagame yibukije abayobozi basubiramo amakosa kenshi ikiba kibategereje

06/10/2025
Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

06/10/2025
Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

06/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bw’agahinda bw’umunyamakuru Mike Karangwa nyuma yo gupfusha umwana

Ubutumwa bw’agahinda bw’umunyamakuru Mike Karangwa nyuma yo gupfusha umwana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Soft skills that make you look confident without speaking

Umunyeshuri wa kaminuza wiyahuye yasize urwandiko rurimo ubutumwa yageneye urubyiruko rw’u Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo mpuzamahanga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.