Ibiro bya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Burundi, byatangaje ko iki Gihugu cyahagaritse by’agateganyo viza ku Barundi bose, ku bwo kurenga ku mabwiriza kwagiye kwisubiramo.
Byatangajwe na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Burundi, mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 04 Kanama 2025.
Iri tangazo rivuga ko “Buri Murundi ukora ingendo ku bwo kujyana ibyiriringiro by’umuryango we n’umuryango mugari. Kubahiriza amabwiriza ntabwo ari iby’umuntu ku giti cye, ahubwo ni ibyo ku rwego rw’Igihugu.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ikibabaje ni uko ku bwo kurenga ku mabwiriza byagiye byisubiramo, Leta Zunze Ubumwe za America zahagaritse by’agateganyo guha Viza Abarundi.”
Ibiro bya Ambasadei ya US mu Burundi, bikomeza bisaba Abarundi bose kubahiriza aya mabwiriza kuko “ibishobora gukorwa n’umuntu umwe bishobora gufungira amayira Igihugu cyose. Dushyize hamwe dushobora kurengera amahirwe y’ahazaza kuri bose.”
Muri Werurwe uyu mwaka, Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ibihugu 43, ababituye bashobora gukurirwaho Viza zerecyeza muri iki Gihugu, aho cyatangaga iminsi 60 yo gukemura ibibazo bibangamiye inyungu z’iki Gihugu.
Muri ibi Bihugu, harimo 11 bigomba gufatirwa ibihano biremereye, hakaba itsinda ry’Ibihugu 10 bishobora gukurirwaho Viza by’agateganyo.
RADIOTV10