Saturday, November 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Abahanzi b’amazina akomeye muri ‘Gospel Nyarwanda’ bagiye kumvikana mu ndirimbo imwe

radiotv10by radiotv10
05/08/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Abahanzi b’amazina akomeye muri ‘Gospel Nyarwanda’ bagiye kumvikana mu ndirimbo imwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanzi Israel Mbonyi na Prosper Nkomezi bari mu bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagiye gushyira hanze indirimbo bakoranye.

Iyi ndirimbo bise ‘Umusaraba’ ihuriyemo aba bahanzi bombi, irajya hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Kanama 2025 nk’uko twabihamirijwe na Prosper Nkomezi.

Aganira na RADIOTV10, Prosper Nkomezi yagize ati “Ni indirimbo twari tumaze igihe dukoraho, twatangiye uyu mushinga muri uyu mwaka nko mu kwezi kwa gatatu, hanyuma turayikora muri studio tuyikorera n’amashusho irarangira.”

Yakomeje agira ati “Ni igihe cyari kigeze nyuma y’imyaka myinshi, irajya hanze kuri uyu wa Kabiri Saa mbiri z’ijoro ndizera ko izahembura imitima y’abantu benshi.”

Iyi ndirimbo ni iya gatanu kuri Album ya kane iri gukorwa n’uyu muhanzi Prosper Nkomezi izajya hanze mu kwezi k’Ukwakira.

Ati “Iyi ndirimbo iri kuri Album yanjye nise Warandamiye, iriho ari iya gatanu, nzayishyira hanze mu kwezi kwa cumi kuri 23 uyu mwaka. Igitaramo cyo ntacyo nteganya, nzagikora umwaka utaha.”

Umushinga w’iyi ndirimbo uhuriweho n’ibyamamare bibiri mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni uwa Prosper Nkomezi kuko ari we wasabye Israel Mbonyi ko bafatanya kuyikora.

Ni ubwa mbere aba bahanzi bakoranye indirimbo, gusa si ubwa mbere bahuriye mu gikorwa cy’umurimo w’Imana kuko igitaramo cya mbere umuhanzi Israel Mbonyi yakoreye i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda akora amashusho ya Album ye ya mbere, yatumiyemo Prosper Nkomezi ari na we muhanzi umwe warimo.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Umuhanzi ugezweho Kevin Kade arateguza abakunzi ba muzika agashya abahishiye

Next Post

Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

Related Posts

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

by radiotv10
21/11/2025
0

Umuhanzi Niyo Bosco yatanze umucyo ku byatumye hari abakeka ko yaba yarabeshye abantu igihe kinini ko atabona, avuga ko amashusho...

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

by radiotv10
21/11/2025
0

Kyra Nkezabera ukomoka ku babyeyi barimo Umunyarwanda, uri guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi (Miss Belgium), yageze mu cyiciro cya...

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

by radiotv10
19/11/2025
0

Umuhanzi Bill Ruzima wari uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, yamaze kujyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Huye cyanyuzemo abandi...

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

by radiotv10
19/11/2025
0

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yageneye ubutumwa mugenzi we Ishimwe Vestine amukomeza, nyuma yuko hagiye hanze...

Hamenyekanye igihe hazabera igitaramo mbaturamugabo cyakunze kwifuzwa na benshi muri muzika Nyarwanda

Hamenyekanye igihe hazabera igitaramo mbaturamugabo cyakunze kwifuzwa na benshi muri muzika Nyarwanda

by radiotv10
19/11/2025
0

Yifashishije ibipfunsi bibiri byambaye uturindantoki tuzwi ku bakinnyi b’iteramakofe, Umuhanzi The Ben yateguje abantu igitaramo mbaturamugabo bivugwa ko azahuriramo na...

IZIHERUKA

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika
AMAHANGA

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

by radiotv10
22/11/2025
0

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

22/11/2025
Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

21/11/2025
Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

21/11/2025
Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

21/11/2025
Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

21/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.