Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rufunze Prof. Omar Munyaneza utari uzuza ukwezi akuwe mu nshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) n’abandi bayobozi babiri muri iki Kigo, bakurikiranyweho ibyaha birimo gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Ifungwa ry’aba bantu, ryemejwe na RIB mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kane tariki 07 Kanama 2025, mu butumwa bwatanzwe n’uru Rwego.
Uru rwego rwagize ruti “RIB yafunze uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) Prof. Omar Munyaneza, n’abandi bayobozi babiri bakorera muri icyo kigo.”
RIB ivuga ko aba bantu batatu barimo uwahoze ari Umuyobozi wa WASAC “bakurikiranyweho gukora ibyaha bya ruswa, itonesha, gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.”
Aba bantu bafingiye kuri Sitasiyo z’uru Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha zitandukanye, ari zo; iya Kimihurura n’iya Kicukiro mu gihe hatuganywa dosiye yabo kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB ikomeza ivuga ko “ishimira abantu bagize uruhare mu gutuma ibi bikorwa bitahurwa. Irakomeza kandi kuburira abantu kudakoresha umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko kandi ko izakomeza kubirwanya kubw’ineza ya rubanda.”
Prof Omar Munyaneza yigeze kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse akaba yarayoboye Komisiyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta izwi nka PAC, isanzwe izwiho gutumiza abayobozi b’ibigo n’inzego bya Leta byagaragaweho amakosa kugira ngo bayisobanureho imbonankubone.
Yari yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC muri Nzeri 2023 avanywe mu Nteko, aza gukurwa muri izi nshingano mu kwezi gushize kwa Nyakanga, aho Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 16 yamusimbuje Dr Asaph Kabaasha.
RADIOTV10