Umunyarwandakazi Teta Sandra ufitanye abana n’Umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel, nyuma yo gufungurwa na Polisi ya Uganda; yahise ajya gusura umugabo we mu Bitaro aho arembeye imvune yagize nyuma yo kumugonga ku bushake.
Teta Sandra yasuye umugabo we Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo mu Bitaro bya Nsambya arwariyemo nyuma yo kuvunika amaguru yombi.
Amashusho dukesha Gagamel TV, agaragaza Sandra Teta ari kumwe n’abana be babiri basuye Weasel muri ibi Bitaro arwariyemo, aryamye mu gitanda cy’abarwayi.
Uyu mugore w’Umunyarwandakazi yasuye umugabo we nyuma yuko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane arekuwe na Polisi ya Kampala yari yamutaye muri yombi aho ashinjwa icyaha cyo kugonga ku bushake umugabo we.
Umuvugizi w’Ibiro Bikuru bya Polisi ya Kampala, Luke Owoyesigyire yari yatangaje ko Teta Sandra afungiwe kugonga bigambiriwe umuhanzi Weasel akoresheje imodoka ifite pulake ya UBH 148 Y.
Luke Owoyesigyire yari yavuze ko nyuma y’iki gikorwa cyakozwe na Teta cyo kugonga umugabo we Weasel “yahise ajyanwa ku Bitaro bya Mukwaya nyuma aza koherezwa ku Bitaro bya Nsambya, aho ubu ari kuvurirwa.”
Amakuru ari kuva muri Uganda, avuga ko icyatumye Teta Sandra agonga umugabo we, ari umujinya yatewe no kuba yari amwirukanye mu nzu ariko ntamuhe tike imujyana aho yagombaga kwerecyeza.
RADIOTV10