Saturday, October 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

radiotv10by radiotv10
08/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Rigathi Gachaguwa wari Visi Perezida wa Kenya, ubu akaba atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida William Ruto; yavuze ko uyu Mukuru w’Igihugu akorana ubucuruzi na Al Shabaab ndetse n’umutwe wa RSF ukorera muri Sudan.

Uyu wahoze ari Visi Perezida wa Kenya; yavugiye ibi muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho yavuze ko afite ibimenyetso bigaragaza ko Umukuru w’Igihugu cya Kenya ashyira umutekano w’isi mu kaga kubera inyungu ze bwite.

Yagize ati “Abanyamerika barashaka gukora iprerereza ku bucuruzi ukorana na Hemerti uyobora RSF muri Sudan. Akugurisha zahabu hanyuma ukamwoherereza intwaro zo kwica abagore n’abana muri sudan.

Ntabwo ushobora kwitandukanya na byo kubera ko dufite ibimenyetso. Nari nkungirije igihe izo nama zabaga. Mbifiteho amakuru arambuye. […] William Ruto; Abanyamerika bakeneye kumenya impamvu ukorana na Al shabaab. Wigeze guhura n’abayobora ibyihebe bya al shabaab batatu mu ijoro, kandi mwaganiraga ubucuruzi.”

Gachaguwa yakomeje avuga ko Perezida Ruto yahinduye amategeko yo guha abanyamahanga indangamuntu. Ku bwa Gachaguwa avuga ibyo bigamije gushyigikira iterabwoba.

Yashimangiye ko ibi ari byo byamujyanye muri Leta Zunze Ubumwe za America. Yaboneyeho no gusaba ubutegetsi bwa America gufatira ibihano Perezida Ruto.

Ati “Utekereza ko ndi ikigoryi; ariko ntiwibwire ko naje hano gutembera, naje hano gutanga muri Guverinoma, Inteko Inshinga Amategeko ya America ikirego cy’abaturage ba Kenya. Icyo dusaba Guverinoma ya America ni uko igihe babona aya makuru ari impamo badufasha. Ntibafatire ibihano abaturage ba Kenya. Mufate umwanzuro ukwiye; mufatire ibihano William Ruto ku gite cye, ntazigere yongera kugera muri America.

Kenya ntigomba kujya mu bibazo kubera umuntu umwe, ariko America nifata umwanzuro wo kumufatira ibihano byo kutagaruka hano muri America; ntazigera asubira no mu bindi Bihugu bikorana na America, ikibazo cyacu kizaba gikemutse.”

Gachaguwa akimara kuvuga ibi; abanyepolitike bavuze ko yakoze amakosa akomeye. Umudepite mu Nteko Ishinga amategeko ya Kenya; Bashir Abdullah; Visi Perezida wa Komisiyo y’Umutekano n’Ububanyi n’Amahanga; yavuze ko Gachaguwa yagambaniye inshingano yigeze kugira mu Gihugu, asaba ko bamushyira mu cyiciro cy’abafite ibibazo byo mu mutwe.

Uyu munyepolitike kandi ngo ntabwo yifuza ko Gachaguwa agaruka muri Kenya. Ati “Izi ni imvugo zidakwiye kuva mu kanwa k’umuntu wigeze kuba Visi Perezida. Ukurikije ibyo uyu wahoze ari Visi Perezida avuga; abanyakenya bafite inkomoko muri Somalia ni abakerarugendo, ntabwo bagomba guhabwa ibyangombwa.

Nk’uko mubizi; mu muco w’Abanya-Somalia umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe bamuzirika ku giti cyo mu muryango, ndabasaba rero ko na Rigathi Gachaguwa mumuzirika ku giti kubera ko ibyo yavuze bigaragaza ko afite uburwayi bwo mu mutwe.”

Icyakora kugeza ubu ntacyo guverinoma ya Kenya iravuga kuri ibyo birego bya Rigathi Gachaguwa. Uyu munyepolitike asubiramo kenshi ko azakora ibishoboka byose kugira ngo perezida Ruto atazongera gutorerwa kuyobora iki Gihugu mu matora azaba muri 2027.

Perezida Ruto n’abamushyigikiye bavuga ko uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bwe rukoreshwa n’ishyari n’urwango rudafite ishingiro, bakavuga ko ibikorwa byabo ari byo bigomba kugena ahazaza h’ubutegetsi bwa Kenya.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 9 =

Previous Post

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Next Post

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Related Posts

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

by radiotv10
03/10/2025
0

Nyuma n’impanuka y’urusengero rwubakwaga mu Karere ka Amhara muri Ethiopia rugwiriye abantu bari mu masengesho, imibare y’abo yahitanye ndetse n’abakomeretse...

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

by radiotv10
02/10/2025
0

Nyuma yuko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa rukatiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

by radiotv10
01/10/2025
0

Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Betrand Bisimwa yatangaje ko gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC, ahamijwe ibyaha bishingiye...

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

by radiotv10
01/10/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwahamije ibyaha Joseph Kabila Kabange wayoboye iki Gihugu, rumukatira igihano...

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

by radiotv10
30/09/2025
0

Minisitiri w’Intebe wa Qatar yavuze ko Igihugu cye cyiteguye gukomeza ibikorwa byo gushaka iherezo ry’intambara muri Gaza, nyuma yuko mugenzi...

IZIHERUKA

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services
IMIBEREHO MYIZA

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

by radiotv10
04/10/2025
0

Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

03/10/2025
ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

03/10/2025
Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

03/10/2025
10 Must-watch movies this weekend: From thrills to romance

10 Must-watch movies this weekend: From thrills to romance

03/10/2025
Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

03/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.