Friday, October 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uwamaze imyaka 30 asaba kwemezwa nk’uwarokotse Jenoside ubu ari mu byishimo

radiotv10by radiotv10
11/08/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Uwamaze imyaka 30 asaba kwemezwa nk’uwarokotse Jenoside ubu ari mu byishimo
Share on FacebookShare on Twitter

Munyentwali Gervais wo mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi wamaze imyaka 30 ataremezwa nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubera impamvu zirimo no kuba hari abamushinjaga kuyikora, yaje kwemezwa none arishimira guhabwa inzu yo kubamo n’inka izakamirwa abana.

Mu mpera za 2023 nibwo uyu musaza yaganiriye na RADIOTV10 inshuro ebyiri ku kibazo cy’inzu yendaga kumugwaho, nyuma ubuyobozi bugahita buyisenya kugira ngo itazateza ibibazo, ndeste no kuba icyo gihe yari ataremezwa nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gihe Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nkanka, Dusenge Dieudone yavugaga ko uretse kuba uyu musaza atarigeze yitabira kwibaruza nyuma ya Jenoside nk’abandi, hari andi makuru yavugaga ko hari abamushinjaga impfu z’abana babiri, byombi bikaba impamvu yari ataremezwa

Icyo gihe yari yagize ati “Ahubwo no mu nteko hari ababonetse bamushinja ko yaba yarakoze na Jenoside, bamugerekaho abana babiri. Ariko njyewe mbitesha agaciro ndavuga nti ‘ibi bintu kuki bitavuzwe mbere hose?’, ariko na we aravuga ati ‘abo bana si njye wabishe, umuntu wabishe arabafungiwe’, ubu turacyabikurikirana ngo turebe nanjye umwanzuro ku karere bazaduha.”

Munyentwali wavugaga ko mu gihe cya Jenoside yatemwe mu mutwe akanakubitwa n’abicanyi ariko agatanga inka z’iwabo kugira ngo batamwica, nyuma yaje kwemezwa nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hatangira gushakwa uburyo yabona inzu yo kubamo.

Binyuze mu bufatanye bw’Akarere ka Rusizi na Strive Foundation Rwanda, Munyetwari Geravais yubakiwe inzu, we n’umuryango we bayisangamo ibikoresho birimo ibiryamirwa unahabwa inka yo kuzakamirwa abana wishimira ko ubuzima bugiye guhinduka.

Munyentwari Gervais nawe ati “Ndishimye cyane ahubwo ndi kubyina kubera ibyishimo, bampaye inyana nziza y’umusengo, ngiye kuyihata ubwatsi izaduhe amata.”

Mukarurangwa Alexiane ati “Ni ibyishimo birenze, kubera ko urabona ahantu twari turi hari habi harya wadusangaga, kuba baduhaye inzu turatabawe, ni nko mu mwobo tuvuye, tugiye gutangira ubuzima bushya.”

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nkanka, Dusenge Dieudone avuga ko urwego akuriye rwishimiye kuba uyu muturage abonye icumbi ribereye nyuma y’igihe kirekire abaho nabi bitewe no kutisanga mu bandi.

Ati “Twaje gusanga ari umugenerwabikorwa kandi ukwiriye gufashwa na we nk’Umunyarwanda, twishimiye igikorwa Strive Foundation Rwanda yakoze kuko igabanyije ku rutonde rw’abo dufite bafite ibibazo by’imibereho.”

Ubuyobozi bw’uyu muryango bwafatanyije n’ubw’Akarere kubakira uyu muturage, buvugwa ko uretse inzu n’inka uyu muryango wahawe, hari n’ubundi bufasha bw’igihe kirekire ugenewe bwitezweho guhindura imibereho yawo.

Yahawe inzu yo kubamo
Yayisanzemo ibikoresho byose byo mu nzu

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − eight =

Previous Post

Umutoza Seninga watandukanye bitunguranye n’ikipe yari yatangiyemo akazi yabonye indi hanze y’u Rwanda

Next Post

Ubutumwa Perezida wa Ghana yatanze ubwo hashyingurwaga abayobozi mu nzego nkuru z’umutekano

Related Posts

Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

by radiotv10
03/10/2025
0

Mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara Karere ka Kayonza, abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, birukankanye umushumba...

Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

by radiotv10
03/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yabwiye Abofisiye binjiye muri RDF, ko bagomba guhora basirikana...

Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije

Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije

by radiotv10
03/10/2025
0

Nyuma yuko mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’Imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda hashyizwemo ko abayobora amadini n’amatorero  bagomba kuba...

Tombola yari imaze kumenyekana mu Rwanda ‘Inzozi Lotto’ yahagaritswe hatanganzwa n’impamvu

Tombola yari imaze kumenyekana mu Rwanda ‘Inzozi Lotto’ yahagaritswe hatanganzwa n’impamvu

by radiotv10
03/10/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwambuye uruhushya rwari rwahawe Inzozi Lotto rwo gukoresha Tombola y’Igihugu, kuko itubahirije inshingano ziri...

Amakuru mashya: Brian Kagame ni umwe mu barahirira kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda

Amakuru mashya: Brian Kagame ni umwe mu barahirira kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda

by radiotv10
03/10/2025
0

Brian Kagame, bucura wa Perezida Paul Kagame, ni umwe mu Bofisiye barangije amasomo ya gisirikare hanze y’u Rwanda, bagiye kurahirira...

IZIHERUKA

Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye
MU RWANDA

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

by radiotv10
03/10/2025
0

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

03/10/2025
Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

03/10/2025
10 Must-watch movies this weekend: From thrills to romance

10 Must-watch movies this weekend: From thrills to romance

03/10/2025
Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

03/10/2025
Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije

Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije

03/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa Perezida wa Ghana yatanze ubwo hashyingurwaga abayobozi mu nzego nkuru z’umutekano

Ubutumwa Perezida wa Ghana yatanze ubwo hashyingurwaga abayobozi mu nzego nkuru z’umutekano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.