Munyentwali Gervais wo mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi wamaze imyaka 30 ataremezwa nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubera impamvu zirimo no kuba hari abamushinjaga kuyikora, yaje kwemezwa none arishimira guhabwa inzu yo kubamo n’inka izakamirwa abana.
Mu mpera za 2023 nibwo uyu musaza yaganiriye na RADIOTV10 inshuro ebyiri ku kibazo cy’inzu yendaga kumugwaho, nyuma ubuyobozi bugahita buyisenya kugira ngo itazateza ibibazo, ndeste no kuba icyo gihe yari ataremezwa nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyo gihe Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nkanka, Dusenge Dieudone yavugaga ko uretse kuba uyu musaza atarigeze yitabira kwibaruza nyuma ya Jenoside nk’abandi, hari andi makuru yavugaga ko hari abamushinjaga impfu z’abana babiri, byombi bikaba impamvu yari ataremezwa
Icyo gihe yari yagize ati “Ahubwo no mu nteko hari ababonetse bamushinja ko yaba yarakoze na Jenoside, bamugerekaho abana babiri. Ariko njyewe mbitesha agaciro ndavuga nti ‘ibi bintu kuki bitavuzwe mbere hose?’, ariko na we aravuga ati ‘abo bana si njye wabishe, umuntu wabishe arabafungiwe’, ubu turacyabikurikirana ngo turebe nanjye umwanzuro ku karere bazaduha.”
Munyentwali wavugaga ko mu gihe cya Jenoside yatemwe mu mutwe akanakubitwa n’abicanyi ariko agatanga inka z’iwabo kugira ngo batamwica, nyuma yaje kwemezwa nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hatangira gushakwa uburyo yabona inzu yo kubamo.
Binyuze mu bufatanye bw’Akarere ka Rusizi na Strive Foundation Rwanda, Munyetwari Geravais yubakiwe inzu, we n’umuryango we bayisangamo ibikoresho birimo ibiryamirwa unahabwa inka yo kuzakamirwa abana wishimira ko ubuzima bugiye guhinduka.
Munyentwari Gervais nawe ati “Ndishimye cyane ahubwo ndi kubyina kubera ibyishimo, bampaye inyana nziza y’umusengo, ngiye kuyihata ubwatsi izaduhe amata.”
Mukarurangwa Alexiane ati “Ni ibyishimo birenze, kubera ko urabona ahantu twari turi hari habi harya wadusangaga, kuba baduhaye inzu turatabawe, ni nko mu mwobo tuvuye, tugiye gutangira ubuzima bushya.”
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nkanka, Dusenge Dieudone avuga ko urwego akuriye rwishimiye kuba uyu muturage abonye icumbi ribereye nyuma y’igihe kirekire abaho nabi bitewe no kutisanga mu bandi.
Ati “Twaje gusanga ari umugenerwabikorwa kandi ukwiriye gufashwa na we nk’Umunyarwanda, twishimiye igikorwa Strive Foundation Rwanda yakoze kuko igabanyije ku rutonde rw’abo dufite bafite ibibazo by’imibereho.”
Ubuyobozi bw’uyu muryango bwafatanyije n’ubw’Akarere kubakira uyu muturage, buvugwa ko uretse inzu n’inka uyu muryango wahawe, hari n’ubundi bufasha bw’igihe kirekire ugenewe bwitezweho guhindura imibereho yawo.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10