Ubutegetsi bwa Mali buri mu maboko y’igisirikare, bwataye muri yombi abasirikare benshi barimo Abajenerali bakekwaho umugambi wo gushaka kubuhirika.
Aba basirikare bagera muri 20 batawe muri yombi kuva mu minsi itatu ishize, nk’uko byemejwe n’Urwego rw’umutekano muri Mali.
Amakuru yahawe Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP kuri iki Cyumweru, yemeza ko ubutegetsi bw’iki Gihugu bwafunze abasirikare benshi mu bihe binyuranye.
Umwe mu bo mu nzego z’umutekano muri iki Gihugu, yagize ati “Mu minsi itatu ishize, hari benshi batawe muri yombi bafitanye isano n’umugambi wo guhungabanya inzego. Hamaze gufungwa abagera muri 20.”
Undi wo mu gisirikare cy’iki Gihugu, yavuze ko “hari abagerageje guhungabanya umudengezo. Twakomeje kugenda dufata ab’ingenzi muri bo.”
Mu batawe muri yombi, barimo General Abass Dembele, wahoze ari Guverineri w’agace ka Mopti yo hagati, akaba umwe mu basirikare bafite ijambo rikomeye mu gisirikare cya Mali.
Umwe mu basirikare bari hafi y’uyu Mujenerali yagize ati “Abarikare baje mu gitondo cya kare ku Cyumweru, bata muri yombi General Abass Dembele muri Kati. Ntibamubwiye impamvu bamufashe.
Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki Gihugu kiyobowe n’urwego rwa gisirikare, we yavuze ko “hatawe muri yombi abantu 50” ati “Bose ni abasirikare, umugambo wabo wari uwo guhirika Junta (ubutegetsi bwa gisirikare).”
RADIOTV10