Saturday, October 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Haravugwa umugambi wafungishije abasirikare barimo Abajenerali muri Mali iyobowe n’igisirikare

radiotv10by radiotv10
11/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Haravugwa umugambi wafungishije abasirikare barimo Abajenerali muri Mali iyobowe n’igisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

Ubutegetsi bwa Mali buri mu maboko y’igisirikare, bwataye muri yombi abasirikare benshi barimo Abajenerali bakekwaho umugambi wo gushaka kubuhirika.

Aba basirikare bagera muri 20 batawe muri yombi kuva mu minsi itatu ishize, nk’uko byemejwe n’Urwego rw’umutekano muri Mali.

Amakuru yahawe Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP kuri iki Cyumweru, yemeza ko ubutegetsi bw’iki Gihugu bwafunze abasirikare benshi mu bihe binyuranye.

Umwe mu bo mu nzego z’umutekano muri iki Gihugu, yagize ati “Mu minsi itatu ishize, hari benshi batawe muri yombi bafitanye isano n’umugambi wo guhungabanya inzego. Hamaze gufungwa abagera muri 20.”

Undi wo mu gisirikare cy’iki Gihugu, yavuze ko “hari abagerageje guhungabanya umudengezo. Twakomeje kugenda dufata ab’ingenzi muri bo.”

Mu batawe muri yombi, barimo General Abass Dembele, wahoze ari Guverineri w’agace ka Mopti yo hagati, akaba umwe mu basirikare bafite ijambo rikomeye mu gisirikare cya Mali.

Umwe mu basirikare bari hafi y’uyu Mujenerali yagize ati “Abarikare baje mu gitondo cya kare ku Cyumweru, bata muri yombi General Abass Dembele muri Kati. Ntibamubwiye impamvu bamufashe.

Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki Gihugu kiyobowe n’urwego rwa gisirikare, we yavuze ko “hatawe muri yombi abantu 50” ati “Bose ni abasirikare, umugambo wabo wari uwo guhirika Junta (ubutegetsi bwa gisirikare).”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + eighteen =

Previous Post

Haramaganwa iyicwa ry’abanyamakuru bahitanywe n’igitero cy’indege ya Israel barimo uwari watewe ubwoba

Next Post

E-Sports in Rwanda: Can gaming be a real career?

Related Posts

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

by radiotv10
03/10/2025
0

Nyuma n’impanuka y’urusengero rwubakwaga mu Karere ka Amhara muri Ethiopia rugwiriye abantu bari mu masengesho, imibare y’abo yahitanye ndetse n’abakomeretse...

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

by radiotv10
02/10/2025
0

Nyuma yuko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa rukatiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

by radiotv10
01/10/2025
0

Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Betrand Bisimwa yatangaje ko gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC, ahamijwe ibyaha bishingiye...

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

by radiotv10
01/10/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwahamije ibyaha Joseph Kabila Kabange wayoboye iki Gihugu, rumukatira igihano...

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

by radiotv10
30/09/2025
0

Minisitiri w’Intebe wa Qatar yavuze ko Igihugu cye cyiteguye gukomeza ibikorwa byo gushaka iherezo ry’intambara muri Gaza, nyuma yuko mugenzi...

IZIHERUKA

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services
IMIBEREHO MYIZA

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

by radiotv10
04/10/2025
0

Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

03/10/2025
ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

03/10/2025
Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

Ku nshuro ya kabiri Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahawe impando y’imodoka y’akataraboneka n’umugabo we

03/10/2025
10 Must-watch movies this weekend: From thrills to romance

10 Must-watch movies this weekend: From thrills to romance

03/10/2025
Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

03/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
E-Sports in Rwanda: Can gaming be a real career?

E-Sports in Rwanda: Can gaming be a real career?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

ZACU TV yinjiye mu mikoranire na RwandAir inamurika filimi nshya zirimo izo kwitega muri 2026

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.