Sunday, October 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yahishuye umugambi uteye impungenge uri gucurwa n’uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Congo

radiotv10by radiotv10
12/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
AFC/M23 yahishuye umugambi uteye impungenge uri gucurwa n’uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ryatanze impuruza ku mahanga ko uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruri kwitegura intambara yeruye, kuko ruri kohereza intwaro n’abasirikare barimo abarenga 1 000 boherejwe vuba aha.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri Huriro kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kanama 2025 ryashyizweho umukono n’Umuvugizi waryo, Lawrence Kanyuka.

Iri tangazo rivuga ko rigamije kumenyesha amahanga, ndetse n’Abanyekongo, AFC/M23 ivuga ko “Imenyesha ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje ibitero bya gisirikare bigamije umugambi w’intambara yeruye, nubwo bwasinye amahame i Doha tariki 19 Nyakanga 2025.”

Lawrence Kanyuka akomeza agaragaza ibimenyetso byerekana uyu mugambi w’intambara yeruye, akavuga ko “Habayeho ingendo z’abasirikare ndetse n’ibikoresho bya gisirikare byoherejwe muri Nimbira, Mwenga, Bunyakiri, Kibuwa, Pinga, na Uvira.”

Akomeza avuga ko “Ibi byakozwe byo kohereza ingabo n’intwaro binyuranyije no guhagarika imirwano, kandi byerekana umugambi wo gukaza imirwano”, aho byagaragaye biva mu gace Kindu byerecyeza Shabunda, ndetse hakaba hari abasirikare n’intwaro byavuye i Kinshasa byerecyeza i Bujumbura, ndetse izavuye Kisangani zerecyeza Walikale.

AFC/M23 ivuga kandi ko ku Cyumweru tariki 10 Kanama 2025 hagaragaye amato atwaye abarwanyi 1 125 barwana ku ruhande rw’ubutegetsi bava Kalemi berecyeza Uvira.

Lawrence Kanyuka ati “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kuzamura nkana ubukana umwuka mubi kandi bunatesha agaciro inzira z’amahoro.”

Akomeza avuga kandi ko izo ngendo z’abasirikare n’intwaro biniyongera ku bitero byateguranywe ubuhanga biriho bikorwa mu bice bituwe n’abaturage, bikomeje guhitana ubuzima bw’abasivile b’inzirakarengane, abandi bakava mu byabo.

Iri Huriro rya AFC/M23 ryongera kwibutsa amahanga ko rizakomeza guhagarara ku ntego zaryo zo kurinda ku baturage b’abasivile, kandi rikaba rigifite ubushake mu nzira z’amahoro zo gushaka umuti w’amakimbirane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

Next Post

Muri Congo abantu bafatanywe ibibwana by’intare bigiye kubakoraho

Related Posts

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

by radiotv10
03/10/2025
0

Nyuma n’impanuka y’urusengero rwubakwaga mu Karere ka Amhara muri Ethiopia rugwiriye abantu bari mu masengesho, imibare y’abo yahitanye ndetse n’abakomeretse...

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

by radiotv10
02/10/2025
0

Nyuma yuko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa rukatiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

by radiotv10
01/10/2025
0

Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Betrand Bisimwa yatangaje ko gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC, ahamijwe ibyaha bishingiye...

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

by radiotv10
01/10/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwahamije ibyaha Joseph Kabila Kabange wayoboye iki Gihugu, rumukatira igihano...

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

by radiotv10
30/09/2025
0

Minisitiri w’Intebe wa Qatar yavuze ko Igihugu cye cyiteguye gukomeza ibikorwa byo gushaka iherezo ry’intambara muri Gaza, nyuma yuko mugenzi...

IZIHERUKA

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere
IMYIDAGADURO

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

by radiotv10
04/10/2025
1

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

04/10/2025
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

04/10/2025
Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda kurushaho kwegera Imana

Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda kurushaho kwegera Imana

04/10/2025
Who pays for the first date bill?

Who pays for the first date bill?

04/10/2025
Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

03/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muri Congo abantu bafatanywe ibibwana by’intare bigiye kubakoraho

Muri Congo abantu bafatanywe ibibwana by’intare bigiye kubakoraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.