Ihuriro AFC/M23 ryatanze impuruza ku mahanga ko uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruri kwitegura intambara yeruye, kuko ruri kohereza intwaro n’abasirikare barimo abarenga 1 000 boherejwe vuba aha.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri Huriro kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kanama 2025 ryashyizweho umukono n’Umuvugizi waryo, Lawrence Kanyuka.
Iri tangazo rivuga ko rigamije kumenyesha amahanga, ndetse n’Abanyekongo, AFC/M23 ivuga ko “Imenyesha ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje ibitero bya gisirikare bigamije umugambi w’intambara yeruye, nubwo bwasinye amahame i Doha tariki 19 Nyakanga 2025.”
Lawrence Kanyuka akomeza agaragaza ibimenyetso byerekana uyu mugambi w’intambara yeruye, akavuga ko “Habayeho ingendo z’abasirikare ndetse n’ibikoresho bya gisirikare byoherejwe muri Nimbira, Mwenga, Bunyakiri, Kibuwa, Pinga, na Uvira.”
Akomeza avuga ko “Ibi byakozwe byo kohereza ingabo n’intwaro binyuranyije no guhagarika imirwano, kandi byerekana umugambi wo gukaza imirwano”, aho byagaragaye biva mu gace Kindu byerecyeza Shabunda, ndetse hakaba hari abasirikare n’intwaro byavuye i Kinshasa byerecyeza i Bujumbura, ndetse izavuye Kisangani zerecyeza Walikale.
AFC/M23 ivuga kandi ko ku Cyumweru tariki 10 Kanama 2025 hagaragaye amato atwaye abarwanyi 1 125 barwana ku ruhande rw’ubutegetsi bava Kalemi berecyeza Uvira.
Lawrence Kanyuka ati “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kuzamura nkana ubukana umwuka mubi kandi bunatesha agaciro inzira z’amahoro.”
Akomeza avuga kandi ko izo ngendo z’abasirikare n’intwaro biniyongera ku bitero byateguranywe ubuhanga biriho bikorwa mu bice bituwe n’abaturage, bikomeje guhitana ubuzima bw’abasivile b’inzirakarengane, abandi bakava mu byabo.
Iri Huriro rya AFC/M23 ryongera kwibutsa amahanga ko rizakomeza guhagarara ku ntego zaryo zo kurinda ku baturage b’abasivile, kandi rikaba rigifite ubushake mu nzira z’amahoro zo gushaka umuti w’amakimbirane.
RADIOTV10