Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida wa America Donald Trump yakomoje kuri kimwe mu bikorwa by’Ubudasa bw’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
12/08/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida wa America Donald Trump yakomoje kuri kimwe mu bikorwa by’Ubudasa bw’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yakomoje ku gikorwa cy’Umuganda rusange umaze kumenyerwa mu Rwanda, wanagiye ufatirwaho urugero na bimwe mu Bihugu na byo byamaze kuwugira umuco, avuga ko ari byiza kandi ko yanyuzwe no kumva ibikorwa nk’ibi.

Donald Trump yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kanama 2025 agaruka ku Bihugu bimwe bifite abaturage bajya bafata umunsi bagakora isuku aho batuye.

Igikorwa cy’Umuganda kizwi nk’umwihariko w’u Rwanda, cyagiye kinakurikizwa na bimwe mu Bihugu, byumwihariko ibirimo inzego z’umutekano z’u Rwanda zagiyeyo mu butumwa bw’amahoro.

Trump yagize ati “Hari bimwe mu Bihugu bifata umunsi wo ku wa Gatandatu, abaturage bagenda bagatunganya imihanda y’aho batuye, bagasukura, bagakesha inzira z’aho banyura.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo twe duhagaze neza kuri urwo rwego, ntabwo twari turi kuri urwo rwego, ntabwo nabitekerezaga, ariko rwose ni ibintu byiza kubyumva no kubona amakuru nk’ayo. Bava mu ngo zabo bakajya gukubura imihanda.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ajyendeye kuri ibi byatangajwe na Perezida Donald Trump, yahise atangaza ko ibyo yavugaga ino mu Rwanda tubyita “Umuganda” kandi ko ari umwihariko w’iki Gihugu cy’imisozi igihumbi.

Umuganda ufite amateka mu Rwanda, wagaruwe na Leta y’Ubumwe mu 1998 ubwo Igihugu cyariho cyubakwa nyuma yuko gisenywe n’ubutegetsi bwa bwabayeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bwayiteguye bukanayikora.

Mu mwaka wa 2007, Umuganda rusange waje kwemezwa nk’Igikorwa cy’Iterambere rusange, uba ngarukakwezi, aho ukorwa buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − eleven =

Previous Post

Muri Congo abantu bafatanywe ibibwana by’intare bigiye kubakoraho

Next Post

Igisubizo Polisi yasubije uwavuze ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha hari gukoreshwa akuma ‘bakarigataho’

Related Posts

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
13/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

IZIHERUKA

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran
AMAHANGA

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

by radiotv10
13/01/2026
0

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo Polisi yasubije uwavuze ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha hari gukoreshwa akuma ‘bakarigataho’

Igisubizo Polisi yasubije uwavuze ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha hari gukoreshwa akuma 'bakarigataho'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.