Jorine Najjemba w’imyaka 20 wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, yagiye kwaka impapuro zo kujya gushaka imikono y’abamushyigikira kugira ngo azabone uko atanga kandidatire mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Uganda, agahatana na Perezida Yoweri Museveni, agasaba Abanya-Uganda kumushyigikira batitaye ku myaka ye cyangwa uko agaragara inyuma.
Uyu mukobwa wo mu gace ka Nkowe afite intero igira iti “Open Door, New Uganda for Everyone”, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari agiye gufata izo nyandiko, yavuze ko yifuza ko Abanya-Uganda bazamushyigikira muri uru rugendo rwe.
Ati “Buri wese ndamusaba kungirira icyizere. Ndabizi muraza kuvuga ngo uyu ni umukobwa ukiri muto ntacyo yakora. Muraza kuvuga ngo abagore bagira imbamutima nyinshi, ariko kugira imbamutima biba bigaragaza ko ufite ubumuntu.”
Uyu mukobwa avuga ko Uganda imaze igihe kinini iyoborwa n’Umuperezida umwe, ariko ko igihe kigeze ngo Abanya-Uganda bafunguke amaso banahe amahirwe abandi kugira ngo na bo bagaragaze ibyo bashoboye, kandi ko mu bafite ubwo bushobozi arimo.
Agendeye kuri iyi ntero ye “Open Door, New Uganda for Everyone”, avuga ko Uganda igomba guha ikaze buri Munya-Uganda wese aho yaba ari ku Isi akaza mu Gihugu cye.
Jorine Najjemba avuga ko yatangiye kwiyumvamo akayihayiho ka Politiki akiri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ndetse ko icyo gihe nabwo yumvaga yakwiyamamaza, ariko ko bamugiriye inama ko yabanza agakura.
Ati “Ubu rero ni cyo gihe ngo nzane impinduka kuko nujuje ibisabwa byose kugira ngo Uganda ibe nziza kurushaho.”
Ku bashobora kutamugirira icyizere bitewe n’iyi myaka ye ndetse n’uko agaragara inyuma, yagize ati “Rwose mungirire icyizere, ntimufate umwanzuro mugendeye ku myaka yanjye cyangwa uko ngaragara inyuma, yego nshobora kuba ndi muto ariko…”
Uyu mukobwa wagiye gufata impapuro zo kuzajya gusinyisha abantu bashobora kuzamushyigikira kugira ngo abone gutanga kandidatire, kuri uyu wa Mbere, ubwo hari hamaze kugaragara abantu 28 bifuza kujya gusinyisha nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Paul Bukenya.
Kuri uwo munsi kandi hagaragaye abandi Banya-Uganda bakiri bato bifuza kuzahatana mu matora, aho uretse uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko, hanaje Sam Koojo w’imyaka 25, na Pollin Nankambwe w’imyaka 24 wiga muri Kaminuza.
RADIOTV10