Wednesday, August 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

radiotv10by radiotv10
12/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80
Share on FacebookShare on Twitter

Jorine Najjemba w’imyaka 20 wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, yagiye kwaka impapuro zo kujya gushaka imikono y’abamushyigikira kugira ngo azabone uko atanga kandidatire mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Uganda, agahatana na Perezida Yoweri Museveni, agasaba Abanya-Uganda kumushyigikira batitaye ku myaka ye cyangwa uko agaragara inyuma.

Uyu mukobwa wo mu gace ka Nkowe afite intero igira iti “Open Door, New Uganda for Everyone”, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari agiye gufata izo nyandiko, yavuze ko yifuza ko Abanya-Uganda bazamushyigikira muri uru rugendo rwe.

Ati “Buri wese ndamusaba kungirira icyizere. Ndabizi muraza kuvuga ngo uyu ni umukobwa ukiri muto ntacyo yakora. Muraza kuvuga ngo abagore bagira imbamutima nyinshi, ariko kugira imbamutima biba bigaragaza ko ufite ubumuntu.”

Uyu mukobwa avuga ko Uganda imaze igihe kinini iyoborwa n’Umuperezida umwe, ariko ko igihe kigeze ngo Abanya-Uganda bafunguke amaso banahe amahirwe abandi kugira ngo na bo bagaragaze ibyo bashoboye, kandi ko mu bafite ubwo bushobozi arimo.

Agendeye kuri iyi ntero ye “Open Door, New Uganda for Everyone”, avuga ko Uganda igomba guha ikaze buri Munya-Uganda wese aho yaba ari ku Isi akaza mu Gihugu cye.

Jorine Najjemba avuga ko yatangiye kwiyumvamo akayihayiho ka Politiki akiri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ndetse ko icyo gihe nabwo yumvaga yakwiyamamaza, ariko ko bamugiriye inama ko yabanza agakura.

Ati “Ubu rero ni cyo gihe ngo nzane impinduka kuko nujuje ibisabwa byose kugira ngo Uganda ibe nziza kurushaho.”

Ku bashobora kutamugirira icyizere bitewe n’iyi myaka ye ndetse n’uko agaragara inyuma, yagize ati “Rwose mungirire icyizere, ntimufate umwanzuro mugendeye ku myaka yanjye cyangwa uko ngaragara inyuma, yego nshobora kuba ndi muto ariko…”

Uyu mukobwa wagiye gufata impapuro zo kuzajya gusinyisha abantu bashobora kuzamushyigikira kugira ngo abone gutanga kandidatire, kuri uyu wa Mbere, ubwo hari hamaze kugaragara abantu 28 bifuza kujya gusinyisha nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Paul Bukenya.

Kuri uwo munsi kandi hagaragaye abandi Banya-Uganda bakiri bato bifuza kuzahatana mu matora, aho uretse uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko, hanaje Sam Koojo w’imyaka 25, na Pollin Nankambwe w’imyaka 24 wiga muri Kaminuza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 1 =

Previous Post

Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

Next Post

The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Related Posts

Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

by radiotv10
13/08/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande rw’Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rukomeje gukaza ubukana bw’intambara bwohereza intwaro za rutura...

Muri Congo abantu bafatanywe ibibwana by’intare bigiye kubakoraho

Muri Congo abantu bafatanywe ibibwana by’intare bigiye kubakoraho

by radiotv10
12/08/2025
0

Abantu batandatu batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibyana bitatu by’intare ubwo bari mu muhanda wa Kasenga mu bilometero bicye...

AFC/M23 yahishuye umugambi uteye impungenge uri gucurwa n’uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yahishuye umugambi uteye impungenge uri gucurwa n’uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
12/08/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatanze impuruza ku mahanga ko uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruri kwitegura intambara yeruye,...

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

by radiotv10
12/08/2025
0

Amahanga yamaganye icyemezo cya Guverinoma ya Israel cyo kwigarurira Intara ya Gaza nubwo iki Gihugu kivuga ko ari byo byonyine...

AFC/M23 yagaragaje ibidakwiye biri gukorwa na FARDC n’ubutegetsi bwa Congo mu rugamba

AFC/M23 yagaragaje ibidakwiye biri gukorwa na FARDC n’ubutegetsi bwa Congo mu rugamba

by radiotv10
11/08/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko ribabajwe bikomeye no kuba uruhande bahanganye rwa FARDC n’abayifasha ruri kwinjiza mu gisirikare abana bato rukabajyana...

IZIHERUKA

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda
MU RWANDA

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

by radiotv10
13/08/2025
0

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

13/08/2025
Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

13/08/2025
From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

13/08/2025
Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

13/08/2025
Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

13/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.