Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

radiotv10by radiotv10
13/08/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko kuva muri 2017 kugeza muri 2024 agaciro k’ibyoherezwa hanze kikubye inshuro icyenda, ndetse ikaba ifite intego ko muri iyi myaka itanu kazikuba kabiri.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva ubwo yagaragarizaga Inteko Rusange; Sena n’Umutwe w’Abadepite, Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, NST2 (2024-2029).

Yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kohereza ku masoko mpuzamahanga ibicuruzwa by’ingeri zitandukanye byongerewe umusaruro ku buryo byinjiriza Igihugu amadovize menshi.

Ibi byatumye umusaruro w’ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda woherezwa mu mahanga uzamuka, wikuba inshuro icyenda mu myaka irindwi ishize, aho agaciro kabyo kavuye kuri miliyoni 217 $ muri 2017 kagera kuri miliyari 1,8 $ muri 2024.

Ibihingwa byongerewe agaciro byoherejwe mu mahanga byavuye ku gaciro ka miliyoni 71 $ muri 2017, kagera kuri miliyoni 141 $ muri 2024.

Naho umusaruro w’ibindi bicuruzwa birimo amabuye y’agaciro, ibikoresho by’ubwubatsi n’imyenda, wavuye kuri miliyoni 146 $ mu mwaka wa 2017 ugera kuri miliyari 1,7$ muri 2024. Wikubye inshuro 12.

Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu ugizwe n’ikawa, icyayi n’ibireti na wo wongerewe agaciro, wavuye kuri miliyoni 283$ muri 2017 ugera kuri miliyoni 442$ muri 2024.

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yagize ati “Agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga kazikuba inshuro zirenga ebyiri. Kazava kuri miliyari $3,5 mu 2023 kagere kuri miliyari $7,3 muri 2029.”

Yakomeje agira ati “Biteganyijwe Kandi ko ibyoherezwa mu mahanga bizazamuka ku mpuzamdengo ya 13% buri mwaka, ni mu gihe ibitumizwa mu mahanga na byo bizazamuka ku kigero cy’ 8%.”

Minisitiri w’Intebe kandi yavuze ko ubuhinzi bwitezwe kuzamuka buri mwaka ku mpuzandengo iri hejuru ya 6%. Inganda na serivisi na byo bizazamuka hejuru ya 10% buri mwaka.

Ni mu gihe Ishoramari ry’abikorera rizazamuka rikava kuri 15.9% ry’umusaruro mbumbe w’Igihugu mu 2023 rikagera kuri 21.1% mu 2029.

Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kabiri ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Gahunda y’imyaka itanu
Sena n’Umutwe w’Abadepite bari bateranye

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

Next Post

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

Related Posts

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal warangije uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda rusize Ibihugu byombi birushijeho guteza imbere...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.