Urukiko rwa Gisirikare rwafashe icyemezo cyo gushyira mu muhezo urubanza ruregwamo abantu 28 barimo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS) n’abasirikare babiri ba RDF bafite ipeti rya Captain n’abanyamakuru batatu, ku bw’impamvu zifitanye isano n’umutekano w’Igihugu.
Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025 mu Rukiko rwa Gisirikare ruherereye i Nyamirambo.
Aba bantu 28 baregwa muri uru rubanza, bashinjwa icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kwakira inyandiko utemerewe, icy’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
Muri uru rubanza habanje kuba impaka zarubanjirije zirimo icyifuzo cyatanzwe n’uruhande rw’umwe mu baregwa, ari we Captain Peninah Mutoni rwavugaga ko atiteguye kuburana kuko yatinze kubona dosiye, yabonye mu ijoro ryacyeye, ndetse no kuba yari afite gahunda yo kujya kwa muganga kuko atwite.
Bamwe mu bunganira abaregwa bavuze ko nubwo umwe mu bashinjwa ataburana uyu munsi akazaburana ikindi gihe, bitabuza urubanza gukomeza ndetse binemezwa n’Urukiko, rwemeye ko Captain Peninah Mutoni ajya kwa muganga akazaburana mu cyumweru gitaha tariki 18 Kanama.
Ubushinjacyaha bwahise buzamura indi nzitizi busaba ko bwifuza ko urubanza ruregwamo aba barimo abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda rwashyirwa mu muhezo.
Ibyaha biregwa aba bantu bishingiye ku matike y’indege yaguzwe hakoreshejwe Konti ya Minisiteri y’Ingabo ubwo ikipe ya APR FC yajyaga mu Misiri gukina na Pyramids, muri Nzeri 2024 mu Irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ku mpamvu z’Umutekano w’Igihugu kuko ibyo baregwa bishingiye kuri Minisiteri y’Ingabo, ndetse no kwirinda ko ibyavugirwamo byawuhungabanya, rwashyirwa mu muhezo.
Umushinjacyaha yavuze ko “nta buryo watandukanya Minisiteri y’Ingabo n’umutekano w’igihugu” Bityo ko bikwiye ko uru rubanza rushyirwa mu muhezo.
Ni mu gihe bamwe mu baregwa n’ababunganira bo basabaga ko baburanishirizwa mu ruhame, ku buryo haba hagezwe ku bifitanye isano n’umutekano w’Igihugu bikaburanishirizwa mu muhezo.
Bavugaga ko ibyo bashinjwa bifitanye isano n’umutungo w’Igihugu, bityo ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ibivugirwamo.
Nyuma y’izi mpaka, Urukiko rwa Gisirikare rwemeje ko uru rubanza rufitanye isano n’Urwego rushinzwe Umutekano w’Igihugu, rutegeka ko rushyirwa mu muhezo.
Urubanza iyo rushyizwe mu muhezo, ibyemezo kuri rwo, byo bitangarizwa mu ruhame nk’uko biteganywa n’Itegeko ryerecyeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

RADIOTV10