• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe igihano gisabirwa uwari Minisitiri w’Ubutabera muri Congo uregwa miliyari 27Frw

radiotv10by radiotv10
14/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hatangajwe igihano gisabirwa uwari Minisitiri w’Ubutabera muri Congo uregwa miliyari 27Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu ukurikiranyweho kunyereza Miliyoni 19 USD (agera muri miliyari 27 Frw) yasabiwe igihano cy’imyaka 10 mu mirimo y’agahato.

Ni igihano cyasabwe n’Ubushinjacyaha bw’Urukiko Rusesa Imanza muri DRC kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025.

Constant Mutamba yasabiwe iyi myaka 10 y’igifungo anakora imirimo y’agahato ndetse no kumara iyi myaka atemerewe gufungurwa by’agateganyo ndetse no kutemererwa kugira uburenganzira bw’imirimo muri Leta.

Mu gutanga umwanzuro w’Ubushinjacyaha, Umushinjacyaha Mukuru w’uru Rukiko Rusesa Imanza, Sylvain Kalwila yasabye Urukiko guhamya Mutamba icyaha cyo kunyereza ziriya Miliyoni 19 USD zari zigenewe kubaga Gereza ya Kisangani mu Ntara ya Tshopo.

Uregwa we yaburanye ahakana ibyaha, avuga ko bishingiye ku mpamvu za Politiki, ko bigamije kumuca intege mu migambi myiza yari afitiye Igihugu.

Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko uregwa ategekwa gusubiza ariya mafaranga mu isanduku ya Leta, kuko atagomba guhera.

Ni mu gihe abunganira uregwa, bo bavuze ko umukiliya wabo ari umwere, kandi ko ngo “biteye isoni ku kuba abakiri bato mu mategeko” basabira ibihano nka biriya uyu wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera ngo “urengana.”

Bavuga kandi ko amafaranga aregwa kunyereza akigaragara kuri konti, bityo ko kumushinja kuyanyereza ari ukumwambika urubwa.

Bavuze kandi ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha nk’ibishinja uregwa, bidahagije, basaba ko agirwa umwere nta mananiza abayeho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 14 =

Previous Post

Uko byari byifashe ubwo Yanga SC yambariye guhura na Rayon yasesekaraga i Kigali

Next Post

Eng.-The last post Antoine Anfré made as the Ambassador of France to Rwanda

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

Eng.-The last post Antoine Anfré made as the Ambassador of France to Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.